Ibyishimo bisendereye by’abafana ba APR FC nyuma yo gutsinda Musanze FC (AMAFOTO)

APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona, igira amanota 39 ku mwanya wa mbere, abafana bayo babyinira ku rukoma nyuma yo gukura amanota 3 i Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Musanze FC yaherukaga gutsinda Bugesera FC muri Shampiyona naho APR FC yo yaherukaga gutsinda Police FC.

APR FC yatsindiwe igitego cya mbere na Alain Bacca ku munota wa 79 ndetse ni umwe mu bitwaye neza cyane muri uyu mukino. Lethabo Mathaba yishyuriye Musanze FC ku munota wa 81. Ku munota wa 84 Ombolenga yatsinze icya 2 cya APR FC ku mupira w’umuterekano wari uhinduwe neza na Bacca.

Mbonyumwami Thaiba yatsinze icya 3 cya APR FC, abafana bayo bajya mu bicu. APR FC yahise ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 39. Musanze yahise ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 33 inganya na Rayon Sports ya kabiri ariko zigatandukanywa n’umubare w’ibitego.

Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1.

Ikipe y’Ingabo ifite ibirarane bibiri mu gihe Musanze FC na Police FC zifite ikirarane kimwe.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye Muhazi United yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1.