Ibyihariye ku nzu y’agatangaza ya miliyari 22,4 Frw Cristiano Ronaldo agiye kubaka (Amafoto)

Rutahizamu wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, agiye kubaka inzu ya kabiri azaturamo muri Portugal ndetse byitezwe ko izatwara akayabo ka miliyoni 21€ (asaga miliyari 22,45 Frw).

Ronaldo asanzwe afite inzu atuyemo i Madeira, ariko ubu agiye kubaka indi muri Cascais.

Iyi nzu nshya izaba iherereye mu gace gahenze ndetse uzayubaka yamaze kumenyesha Ronaldo ko habayeho impinduka mu ngengo y’imari yari yarateganyije.

Ikinyamakuru LOOK cyatangaje ko iyi nzu nshya izatwara Ronaldo akayabo ka miliyoni 21€ (asaga miliyari 22,45 Frw) aho kuba miliyoni 12€ yari yumvikanyweho mbere.

Gusa, izi mpinduka ntacyo zizahindura kuri gahunda ya Ronaldo kuko umushinga uzakomeza. Inzu izubakwa mu gace kihariye ka Cascais, i Quinta de Marinha, mu bilometero 20 uvuye i Lisbon.

Izaba ifite ubuso bwa metero kare 3,000 ndetse izaba irimo ibikoresho bihenze n’ikoranabuhanga rigezweho.

Izaba ifite kandi ‘gym’, ikibuga cya Tennis, piscine ebyiri- imwe yo mu nzu n’iyo hanze na ‘parking’ ijyamo imodoka zose za Ronaldo.

Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodríguez n’inshuti ye Paulo Brito uzwiho ubuhanga mu gutaka inzu, ni bo bazaba bafite inshingano zo gushyira imitako muri uru rugo rushya.

Inzu Ronaldo agiye kubaka i Quinta da Marinha izamutwara asaga miliyari 22 Frw

Georgina Rodriguez ni we uzashyira imitako mu nzu nshya

Ronaldo asanzwe afite inzu i Funchal aho nyina atuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo