Abakobwa n’abasore bagize kompanyi ya “Kings’ Horse” ikora ibijyanye n’umutekano na ‘protocole’ ku bibuga by’imikino no mu birori bitandukanye mu Rwanda, bavuga ko biyemeje kubikora kinyamwuga ndetse bakabikorana ikinyabupfura aho gukoresha ingufu.
Kurinda umutekano ku bibuga no kwinjiza abafana akenshi usanga ari akazi gasaba imbaraga kandi gakorwa n’abantu biganjemo abagabo bubatse umubiri ku buryo bugaragarira buri wese.
Kompanyi ya Kings’ Horse yashinzwe muri uyu mwaka wa 2022, kuri ubu ni yo irinda umutekano w’abafana ku bibuga ku mikino itandukanye irimo uwahuje Rayon Sports na APR FC ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022.
Umuyobozi wayo, Muziranenge Josiane uzwi ku izina rya Joy, yabwiye Rwanda Magazine ko bashinze iyi kompanyi bagamije kugira ngo n’abakobwa bibone mu kazi nk’aka.
Ati “Igitekerezo cyaje ubwo twabonaga ko ducunga umutekano ku kibuga twarangiza tukagenda, ariko tugira igitekerezo byihuse nk’abakobwa kugira ngo hazemo uburinganire n’ubwuzuzanye muri uyu murimo.”
Uwineza Semanyenzi Joselyne umwungirije, yashimangiye ko n’abakobwa bashobora aka kazi ko kurinda umutekano ku bibuga.
Ati “Impamvu twatekereje kuyizamo turi abakobwa ni uko umukobwa arashoboye, umugore arashoboye, ntabwo ibintu umugabo yakora umugore byamunanira bitewe n’ibyo ari byo.”
Kings’ Horse ntabwo igizwe n’abakobwa gusa, ahubwo hari na basaza babo bafatanya muri aka kazi.
Abayigize barimo ibice bibiri birimo abazwi nka “Stewards” bafite ibilo biringaniye, bacunga imyitwarire y’abafana muri stade ndetse na “bouncers” akenshi baba bafite ibigango.
Agaruka ku nkomoko y’izina rya kompanyi yabo, Muziranenge Josiane yagize ati “Kings’ Horse bivuga Abami b’Ifarashi, ifarashi igira imbaraga kandi iritonda, kuzana umutekano ntabwo ari uguhutaza abantu, ntabwo ari izo mbaraga , ni ugukorana akazi ikinyabupfura.”
Kuri ubu, Kings Horse ikorana n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere arimo Rayon Sports, AS Kigali, Gorilla FC na Police FC.
Ikora kandi ahabereye ibirori birimo ibitaramo by’abahanzi, ubukwe n’inama zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Kings’ Horse’, Muziranenge Josiane uzwi ku izina rya Joy
Uwineza Semanyenzi Joselyne uri iburyo, ni we Muyobozi wungirije wa Kings’ Horse
Amafoto & Video: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>