Inama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yabaye ku wa 30 Nyakanga 2022 yemerejwemo ko iyi kipe izakenera agera kuri 644,990,000 Frw mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mu gihe kandi ikiri ku isoko ryo kugura abakinnyi aho hasigaye abanyamahanga batatu.
Inteko Rusange Isanzwe ya Rayon Sports yateranye ku wa Gatandatu, yabereye kuri Grazia Hotel i Kigali, iyobowe na Perezida w’ikipe, Uwayezu Jean Fidèle.
Umunota umwe wo kwibuka umunyabigwi wa Rayon Sports, Murenzi Kassim
Mbere y’uko itangira, bafashwe umunota wo kwibuka Kassim wabaye umunyabigwi wa Rayon Sports.
Murenzi Kassim ufite agahigo ko gukinira Rayon Sports igihe kirekire kingana n’imyaka 17, akaba umubyeyi wa Murenzi Abdallah wayoboye iyi Kipe, yitabye Imana tariki 26 Kamena 2022 uburwayi.
Murenzi Kassim witabye Imana yibutswe muri iyi nteko rusange
Murenzi Kassim yakiniye Rayon Sports imyaka 17 hagati 1970 na 1987, atwarana na yo ibikombe bitanu birimo bibiri bya Shampiyona na bitatu by’Igihugu.
Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe mu 1981.
Umuhungu we, Murenzi Abdallah, kuri ubu uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY), yabaye Perezida wa Rayon Sports ubwo yatwaraga Shampiyona 2012/13, icyo gihe yabifatanyaga no kuyobora Akarere ka Nyanza.
Murenzi Abdallah yabaye kandi Umuyobozi w’Inzubacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwakuraga Munyakazi Sadate ku buyobozi mbere y’uko hatorwa Uwayezu Jean Fidèle uyoboye iyi Kipe kuva mu Ukwakira 2020.
Batangiye ibibazo ari uruhuri ariko bagenda babyigobotoramo
Ku murongo w’ibyigwa hari kurebera hamwe raporo y’ibikorwa bya Komite Nyobozi, ishusho y’umutungo w’umuryango, gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira n’ingengo y’imari yabyo, raporo y’ibikorwa bya Komite Nkemurampaka na raporo y’ibikorwa bya Komite Ngenzuzi.
Nyuma yo guha ikaze abiganjemo abayobozi ba za fan club za Rayon Sports bitabiriye inama, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabagejejeho ibikorwa bya Komite y’ikipe kuva itowe ku wa 24 Ukwakira 2020.
Yavuze ko hari ingorane komite ye yatangiranye na zo ariko yagerageje kwegera abanyamuryango bamwe na bamwe cyane cyane abigeze kuyobora Rayon Sports, gusa bikaba byari mu bihe bigoye bya COVID-19 byatumye nta yindi nteko rusange yateguwe muri iyi myaka ibiri.
Yagarutse ku bikorwa byo kunga abanyamuryango batavugaga rumwe kubera ibihe bitandukanye Rayon Sports yari ivuyemo, anagaruka ku musaruro wo mu kibuga na wo utari ushimishije.
Gusa, yavuze ko hari ibisubizo byashatswe hagati aho birimo kongera inkunga Rayon Sports igenerwa n’uruganda rwa SKOL aho impande zombi ziherutse kuvugurura amasezerano akagira agaciro k’asaga miliyari 1 Frw kugeza mu 2026.
Ati “Twakomeje guhangana n’ibibazo byari bihari by’ubuzima bushya bwarimo abishyuza buri munsi, kuba nta bikoresho byari muri biro n’ibindi ariko ibyo bibazo bikaniyongeraho abataratworoheye natwe tukisenyera.”
Yakomeje agira ati “Twakomeje kurwana ndetse tubasha kubona abafatanyabikorwa barimo Canal +; Tomtransfer n’abandi ndetse ibiganiro byagenze neza cyane na Skol yongera amafaranga, barimo no gukora ikibuga cya ‘synthétique’.”
Kuri ibi, ni ho yasobanuriye abanyamuryango ibyo Skol yongeye muma maserano mashya birimo kongera amafaranga ku ruhande rw’ikipe y’abagabo, kugira uruhare mu kubaho ku ikipe y’abagore n’iy’abato.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko “Canal + na yo yabonye inzira ari nziza nabo twongera gusinyana amasezerano ndetse dusinyana amasezerano n’Akarere ka Nyanza kazajya kaduha miliyoni 100 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka ine .”
Agaruka ku musaruro wo mu kibuga, yagize ati “Ntitwitwaye neza kubera ingorane zose nakomeje kuvuga haruguru ariko ntawe twatera amabuye kuko byaba ari uguterwa tukitera kandi twese twashimishwa n’uko natwe twatwara ibikombve tukongera tukishima.”
Yashimangiye ko mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’uburyo ikipe yakongera kwitwara neza ari bwo hashatswe umutoza Haringingo Francis Christian umenyereye Shampiyona ndetse akaba azafasha mu kubaka ikipe irimo n’abakinnyi bakiri bato.
Umutungo
Ku bijyanye n’umutungo, Umubitsi wa Rayon Sports, Ndahiro Olivier, yavuze ko ubwo Komite Nyobozi yatorwaga ku wa 24 Ukwakira 2020, yatangiranye 971,000 Frw, ariko hagiye haboneka ubufatanye ku buryo byageze muri Kamena 2021 hakoreshejwe asaga Miliyoni 200 (235.861.764 Frw).
Umwaka wo kuva tariki ya 30/06/2021 kugeza ku ya 30/06/2022 watangiranye 948,811 Frw, hakoreshwa 420,061,306 Frw mu gihe ayasigaye ari 706,439 Frw yimukiye mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.
Agaruka ku ngengo y’imari y’umwaka utaha, yavuze ko “Hateganywa ibikorwa bizatwara 649,990,000 Frw ndetse akajya mu kugura abakinnyi, kwishyura imishahara, imyitozo n’imikino, ibikoresho, gutegura imikino, ubuvuzi n’ibindi.”
Aha hagaragajwe ko kugura abakinnyi byatwara miliyoni 120 Frw, 263.500.000 Frw y’imishahara, 8.940.000 Frw y’imyitozo n’imikino, 24.200.000 y’imyambaro n’ibikoresho n’ayandi.
Mu kibuga,...ngo hari abanyamahanga 3 bagomba kuza
Namenye Patrick ushinzwe imishinga ya Rayon Sports yagarutse ku ishusho y’ikipe mu mwaka wa 2020-2021 ndetse agaruka no ku ishusho yayo mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Yagaragaje ko kugeza ubu ikipe ifite abakinnyi 24 barimo abanyezamu batatu, ba myugariro umunani, abakina hagati barindwi na ba rutahizamu batandatu.
Yongeyeho ko kuri ubu hagikenewe abakinnyi batatu bazava hanze barimo umunyezamu, rutahizamu umwe uca ku ruhande ndetse n’undi ushaka ibitego.
Ibikorwa bya Komite Nkemurampaka mu gihe imaze ishyizweho byibanze ku gukumira impaka mu ikipe, gushyiraho amategeko nkemurampaka, kwiga no gutegura amahugurwa nkemurampaka ku banyamuryango, kwiga no gutegura amahugurwa nkemurampaka mu bakinnyi ndetse n’abakozi, kwiga uburyo komite zose za Rayon Sports zakorana ndetse zuzuzanya no kureba uburyo komite nkemurampaka zatanga umusanzu atari muri Rayon Sports gusa.
Komite Ngenzuzi yo yashimye uburyo umutungo w’ikipe wagiye ugerageza gusubizwa mu buryo, ariko igaragaza ko nubwo raporo zagiye zikorwa, hari ibitarakozwe neza kubera ubuke bw’abakozi.
Hijujwe ko hashyirwaho akanama gatanga amasoko, gushyiraho amategeko ngengamikorere ndetse hakanashakwa umukozi ushinzwe imari.
Mu byifuzo byatanzwe n’abari bahagarariye za Fan Club harimo ko hashyirwaho itike y’umwaka yo kureba imikino ya Rayon Sports, gushaka uburyo ikipe yakongera kubona imodoka yayo itwara abakinnyi, no kuba abafana babona imyambaro yabo isa nk’iy’abakinnyi.
Kuri iki cya nyuma, Tuyishime Karim wari uhagarariye uruganda rwa SKOL yijeje ko bizagera ku Munsi wa kabiri wa Shampiyona ya 2022/23 imyambaro yarabonetse ndetse yavuze ko hari iyari isanzwe.
Ikindi cyagarutsweho muri iyi nteko rusange, ni uko kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri gutegura itike ya ’saison’, ku buryo umufana wayo yabasha kugura itike y’umwaka wose azajya yinjiriraho ku mikino ya Rayon Sports haba muri shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro. Perezida Uwayezu yavuze ko izatangirana n’iyi ’saison’ ya 2022/2023.
Abanyamuryango babiri bashya bakiriwe
Muri iyi nteko rusange harikiwe Fan Clubs ebyiri:Ibirunga Fan club na 4 Group. Zari zaratangiye gukora by’agateganyo zihawe uruhushya na Perezida wa Rayon Sports ariko kwemezwa ku mugaragaro bikorerwa mu nteko rusange. Izindi 2 zanditse zibisaba, hasanzwe zitaruzuza ibisabwa byose.
Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports niwe wayoboye iyi nteko rusange
Uwamaliya Joseline Fanette uyobora komite ngenzuzi
Rukundo Patrick uyobora Komite nkemurampaka
Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports
Tuyishimire Khalim ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri Skol akaba ari na we ushinzwe gukurikirana Rayon Sports buri munsi muri uru ruganda, niwe wari uyihagarariye muri iyi nteko rusange bari batumiwemo nk’umuterankunga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports
Nkubana Adrien, team Manager wa Rayon Sports
Murengezi Jean De Dieu, umuyobozi wa The Blue Winners Fan Club
Marceline uyobora Intwari Fan Club
Uwayezu Kelly, umuyobozi mushya w’Ijwi ry’aba Rayon Fan Club
Ruhiza Diego, Visi Perezida wa Dukunda Rayon Fan club niwe wari uyihagarariye muri iyi nteko rusange
Olivier uhagarariye Gikundiro Lovers
Me Nubumwe uyobora Rocket Fan club y’i Gikondo
Umuyobozi wa The Vert y’i Nyamirambo
Nziza Yvan, Visi Perezida wa Dream Unit Fan club
Byiringiro Bernard, umuyobozi wa Les Bleus du Sud y’i Huye
Ngabonzima Eric bahimba Professor, umuyobozi wa Trust Supporters
Ahishakiye Phias, umuyobozi wa March Generation Fan Club
Uyu ni wa mwanya twageneye kwamamaza ibikorwa byanyu...Aho uri nturare udasomye kuri Musanze Wine wumve umwimerere wayo
Umuyobozi wungirije wa 4 Group na we yari muri iyi nteko rusange bakiriwemo ku mugaragaro
Namenye Patrick ushinzwe imishinga muri Rayon Sports
Fanette yatanze raporo ya Komite ngenzuzi abereye umuyobozi
Munana, umuyobozi wungirije muri Komite ngenzuzi
Olivier niwe watanze ishusho rusange y’umutungo wa Rayon Sports mu myaka ibiri ishize batowe
Rukundo Patrick na we yatanze raporo ya komite nkemurampaka abereye umuyobozi
Noheli Emmanuel uyobora Ibirunga Fan Club y’i Musanze , imwe mu zakiriwe ku mugaragaro muri iyi nteko rusange
Hadjati ni umwe mu batajya basiba mu nama cyangwa inteko rusange za Rayon Sports
Claude Muhawenimana yakurikiye iyi nteko rusange
Uwizeye Eugene uyobora Kivu Belt fan club
Khalim wari uhagarariye Skol yafashe umwanya uhagije aganiriza abari muri iyi nteko abasaba kuba inyuma y’ubuyobozi bakirinda icyabacamo ibice
Babajije ibibazo barinigura, banatanga ibitekerezo biganisha ku kubaka Rayon Sports ihamye ndetse basaba ko uyu mwaka ibishoboka byose byakorwa , igikombe kikaboneka
Mayor wa Nyanza, Ntazinda Erasme yaje muri iyi nteko, asobanurira aba Rayon ibyerekeye amasezerano basinyanye na Rayon Sports
Basoza, bashyizeho ’Morale’
’Rayon ni wowe dukunda’, indirimbo yubahiriza Rayon Sports niyo yasoje iyi nteko rusange, nanjye nzinga camera, ndikubura
PHOTO &VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>