Ibya ’Audit’, iby’abanyarwanda badahereza umupira abanyamahanga, ukwirukanwa k’umutoza...APR FC yaganiriye n’itangazamakuru

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, bwasobanuye byimbitse ibibazo n’impinduka zivugwa muri iyi kipe.

Ni ikiganiro cyabereye ku biro bya APR FC biherereye ku kimihurura, cyayobowe n’umuyobozi wa APR FC (Chairman) Brig Gen Deo Rusanganwa ari kumwe n’umutoza wa APR FC Umunyaseribiya Darko Novic, Lt Col Alphonse Muyango, umuyobozi ushinzwe ibikoresho, Hitimana Thierry, Umuyobozi wa Tekinike n’abandi bayobozi bo muri APR FC.

Intego nyamukuru kwari ukuganira n’itangazamakuru, cyane ku bimaze iminsi bivugwa muri APR FC ndetse no ku myiteguro y’imikino yo kwishyura iyi kipe igomba kwinjiramo mu mpera z’iki cyumweru.

Icyatumye abakinnyi 3 basezererwa muri APR FC

Ubwo umutoza w’ikipe ya APR FC, Darko Novic yagarukaga ku gusezererwa kw’aba bakinnyi, yemeje ko batandukanye kuko urwego rwabo rwari ruhabanye n’urw’abakinnyi APR FC yifuza cyangwa bakwiriye kuba bariho, bityo ko na we yagize uruhare mu isezererwa ryabo.

Chairman wa APR FC yashimangiye ko aba bakinnyi batirukanywe, ahubwo ko habayeho kwicara bakaganira bakumvikana maze bagatandukana.

Umuyobozi wa APR FC kandi yemeje ko batandukanye n’abakinnyi 3, aribo Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo,ndetse n’Umunya-Cameroun Bemol Apam Assongwe.

Yemeje kandi ko ubwo batandukanaga n’aba bakinnyi, bahawe umushahara w’amezi 6 usibye Bemol Apam Assongwe, we wahawe umushahara w’amezi 3.

Iby’impinduka zabaye mu bakozi

Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku bari abakozi ba APR FC, ndetse hari n’amakuru avugwa ko abarimo Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo, baba batakiri no mu gihugu nyuma yo kunanirwa gusobanura amwe mu makuru y’ibijyanye n’umutungo waba wararigishijwe.

Umuyobozi wa APR FC yasobanuye ko ibyo Atari byo, ndetse ko ibyo kuba Georgine yaba atari mu gihugu, yavuze ko ibyo byaba ari impamvu ze, gusa ko atizeye neza ko byaba bifite aho bihuriye na APR kuko atakiri umukozi wayo.

Gusa Umuyobozi wa APR FC yasobanuye ko mbere yuko aba bayobozi bava mu nshingano, uwahoze ari Umuyobozi wa APR FC Col (Rtd) Richard Karasira, babanje gukora ihererekanyabubasha, ari naho hasobanurwa ibiri mu byo bahererekanyije.

Thierry Hitimana wahoze ari umutoza wungirije, na Ndizeye Aimé Désiré wari umutoza w’abanyezamu ntabwo birukanywe, ahubwo bahinduriwe inshingano bashyirwa mu yandi makipe ya APR FC, cyane nka Hitimana we wagizwe umuyobozi wa Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.

Ikivugwa ko abakinnyi b’abanyarwanda badahereza umupira abanyamahanga

Mu minsi yashize havuzwe ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakinira APR FC baba badakinisha abanyamahanga (bakiharira), bityo bikaba byatuma abanyamahanga badatanga umusaruro?

Ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza Darko Novic, bashimangiye ko ibyo babyumvise gusa Atari byo, ndetse bashimangira ko ari ibinyoma kuko abakinnyi ba APR FC ari abanyamwuga ko ndetse ubwo babyumvaga, umuyobozi wa APR FC ubwe yegereye abakinnyi b’Abanyarwanda ariko batungurwa no kumva ibyo bintu.

Imodoka igezweho ya APR FC iri mu nzira

Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yatangaje ko bisi y’ikipe yamaze gutumizwa hanze y’u Rwanda, izagera mu Rwanda mu minsi itarenze 45.

Kimwe mu bibazo yabajijwe, ni ikirebana n’imodoka igendamo abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, aho ikoresha imodoka zisanzwe zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’, aho kuba Bisi nini iberanye n’ikipe.

Mu gushyira umucyo kuri iki kibazo, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko ibisabwa byose byashyizwe ku murongo kandi imodoka izagera mu Rwanda vuba.

Yagize ati “Bisi twamaze kuyitumiza dutegereje ko bayohereza. Ntabwo byarenza iminsi 45, bizaterwa n’abayizana.”

APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Iritegura guhura na Kiyovu Sports FC ku munsi wa 16, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare, kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuyobozi wa APR FC (Chairman) Brig Gen Deo Rusanganwa niwe watanze ikaze ku banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Tony Kabanda ushinzwe itangazamakuru muri APR FC

Umutoza wa APR FC, Darko Novic

Lt Col Alphonse Muyango, umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri APR FC

Hitimana Thierry, Umuyobozi wa Tekinike

Maj. Kavuna, Team Manager wa APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo