Iserukiramuco rya film ry’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi "European film festival" ryibanda mu kwerekana filime z’abanyaburayi mu Rwanda, ryafunguriwe i Kigali kuri Canal Olympia Kuwa kane 27 Ukwakira.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo ba ambassador batandukanye, abanyacyubahiro batandukanye, abakora filime bari mu Rwanda batandukanye ndetse n’abakunzi ba sinema.
Ifungurwa ry’uyu muhango ryatangijwe no guha impamyabumenyi abanyeshuri bitabiriye amahugurwa ajyanye no gukora filime mu masaha 48 (48 Hours Film Challenge), Aho By’umwihariko babashije gukora izo filime harimo: kuzandika, kuzikora ndetse no kuzitunganya byose mu gihe cy’amasaha 48. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’iri serukiramuco na Isonga Média ya Armand Kajangwe nawe usanzwe uzwi mu gukora sinema, ku nkunga ya minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse na RDB.
Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho kureba filime ya mbere muri iri serukiramuco aho herekanwe filime White Berry, ikaba ari filime ivuga ku mwana w’umukobwa w’umurundi ufite ubumuga bw’uruhu, aho aza guhunga abicanyi bahiga abafite ubu bumuga bazwi nka nyamweru agahingira mu Buholandi n’ubuzima abamo mu gihugu cy’amahanga. Kwinjira byari Ubuntu.
Iri serukiramuco ryazengurutse mu bice binyuranye herekanwa filime harimo i Kigali muri canal Olympia , Institut français, Club Rafiki, kimisagara youth center ndetse ni i rubavu kuri vision jeunesse nouvelle, rikaza kuba risozwa uyu munsi kuwa 30 Ukwakira.
Irene IRADUKUNDA
/B_ART_COM>