Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Ibirunga Rayon Sports Fan Club yo mu Karere ka Musanze yakiriye ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Musanze FC 3-1 mu mukino wa gishuti, bagirana ibihe byiza, urugwiro baberetse rushimisha abakinnyi bashya muri iyi kipe ndetse n’abatoza.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’umukino wabereye muri Stade Ubworoherane. Bakiriwe muri 1M Motel isanzwe n’ubundi ari iya perezida w’iyi fan club Noheli Emmanuel.
Noheli Emmanuel yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabahaye uyu mwanya wo kwakira ikipe , abafana bo muri iyi fan club bakabasha gusabana nayo ndetse bakanaramukanya n’abakinnyi bashya. Yavuze ko ari igikorwa bazajya bahora bakora buri uko Rayon Sports yakiniye i Musanze.
Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yashimiye cyane abagize iyi fan club, avuga ko mwene ibi bikorwa aribyo bituma abakinnyi barushaho gukunda ikipe ya Rayon Sports kubera urukundo abafana babereka ndetse kikaba igikorwa cyiza cyo guha ikaze abakinnyi bashya.
Ibirunga Rayon Sports fan club yashinzwe muri 2020 mu kwezi kwa Kanama. Yafunguwe ku mugaragaro mu kwezi kw’Ugushyingo 2021. Niyo fan club ya Rayon Sports ibarizwamo abafana b’iyi kipe bo mu Karere ka Musanze ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange.
Noheli Emmanuel ukuriye Fan club Ibirunga Rayon Sports Fan Club akaba na nyiri 1M Motel babakiriyemo, yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuba bahaye iyi fan club ubu burenganzira bwo kwakira ikipe bakanaboneraho gusabana nayo banaha ikaze abakinnyi bashya
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanane Sellami yishimiye urugwiro yeretswe n’abafana ba Rayon Sports