Uruganda ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rwenga ibinyobwa rukaba n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rwakoze umuhango wo gutaha amacumbi bubakiye abakinnyi b’iyi kipe. Ni umuhango wahuriranye no kwishimira igikombe cya Shampiyona iyi kipe yegukanye.
*Hatashywe amacumbi Skol yubakiye Rayon Sports ashobora gucumbikamo abakinnyi 40
* Hakozwe ibirori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona Rayon SPorts yegukanye
* Umuyobozi wa Skol yasabye Rayon Sports no kwegukana icy’Amahoro cy’uyu mwaka
*Umuhanzi Queen Cha niwe waririmbye muri ibi birori
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 nibwo habaye uyu muhango, ubera mu Nzove ahubatse aya macumbi ari naho uru ruganda rwubakiye Rayon Sports ikibuga cy’imyitozo.
Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Paul Muvunyi , Perezida w’iyi kipe, Muhirwa Frederic, Visi Perezida , King Bernard, umunyamabanga ndetse n’abandi banyuranye. Skol nayo yari ihagarariwe n’umukuru w’uru ruganda Ivan Wulffaert.
Ni amacumbi yubatse ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo. Biteganyijwe ko aya macumbi ariyo abakinnyi ba Rayon Sports bazajya bakoreramo umwiherero yitegura umukino runaka kuko yamaze kugezwamo ibikoresho byose.
Mu gihe cyo kwitegura umukino, Rayon Sports izajya ihakorera imyitozo kabiri ku munsi. Mu gitondo, abakinnyi bazajya bakorera imyitozo ku kibuga, bafate ifunguro rya saa sita, nyuma bajye kuruhukira mu macumbi, nimugoroba basubire mu myitozo. Ku ruhande, aya macumbi afite urwambariro ndetse n’inzu zo kogeramo.
Perezida wa Rayon Sports yashimiye cyane uruganda rwa Skol ko rumaze gutuma ikipe imaze kugera ku rund rwego. Yibukije abafana ubwo ikipe yakoreraga imyitozo ku kibuga kizwi ku izina rya Malariya ahatarabaga n’ubwiherero.
Umuyobozi wa Skol yavuze ko ibi byose bari kubikora kugira ngo Rayon Sports ikomeze gutera imbere ndetse izagere ubwo itwara igikombe cya CAF Champions League. Muri uyu muhango, umuyobozi wa Skol yasabye Rayon Sports kuzegukana igikombe cy’Amahoro nkuko yegukanye igikombe cya Shampiyona cyari kinateretse aho.
Mu Nzove ninaho uru ruganda rwubakiye iyi kipe ibiro (Office) yo gukoreramo. Aya macumbi ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye , ivuga ko muri 2019 uru ruganda rwagombaga kubakira iyi kipe amacumbi abakinnyi bazajya babamo.
Muri 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye na Skol amasezerano y’ubufatanye yagiye avugururwa mu bihe bitandukanye.
Tariki 29 Nzeri 2017 nibwo hatashywe ikibuga Skol yubakiye Rayon Sports mu Nzove ari naho ubu ikorera imyitozo. Ni ikibuga cyafunguwe na Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo n’Umuco icyo gihe.
Icyo kibuga cy’umupira w’amaguru cya SKOL cyubatse mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya. Cyubatswe n’inzobere zaturutse muri Afurika y’epfo, kikaba gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 67.
Aya macumbi yubatse ruguru y’ikibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo
Perezida wa Rayon Sports n’umuyobozi wa Skol
Anita Haguma, Marketing Officer wa Skol
Icyumba kigari muri ibi ni icya Kapiteni cyangwa Perezida w’ikipe igihe yaje mu mwiherero
Igikombe cya Shampiyona ubwo cyazanwaga
Ubwogero bw’aya macumbi
Igikombe cyashikirijwe umuyobozi wa Skol Ivan Wulffaert
Paul Ruhamyambuga , Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports
Muvunyi ashyikirizwa urufunguzo ku mugaragaro
Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports na we yazamuye urufunguzo mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo yatewe n’ aya macumbi
Byari ibirori
Habyarimana Matiku Marcel, Visi Perezidawa FERWAFA wari uyihagarariye muri uyu muhango na we yasomye kuri Champagne
Paul Muvunyi yahise ahereza Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports
Claude na we asomaho....arongera asomaho, aracurura
Abafana babyiniraga ku rukoma bishimira ibyo kipe yabo ikomeje kugeraho
Queen Cha niwe wasusurukije ibi birori, bigeze aho abafana bajya kuri ’Stage’ kumufasha
Abagize The Blue Winners Fan Club bishimiye cyane iki gikombe
Bamwe mu bagize Gikundiro Forever nabo bishimiye iki gikombe
PHOTO: RENZAHO Christophe
VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste
Uwimbabazi josiane
twishimiye ibyo umutera nkunga wacu amaze kutunjyezaho natwe nka bakunzi ba rayon ntutuzahwema gukonsoma ibinyombwabye
Kwibuka jacpues
Turishimye cyane nkaba rayon ayanamateka kandi ntituzibagirwa iyi komite dufite ikomeje kudushimisha
Niyonsenga Jean Claude
Twishimiye Ayo macumbi
Ujeharaka Emmanuel
Rayon sports ni ikipe kbsa.
Niyigena cassien
Murakoze cyane kuduha inkuru iryoheye amaso n’umutima
EVa
Njye mpora mvugako Andi makipe tuzakomeza kurebera tugasanga Rayon Sport ariyo isigaye ikaze hano iwacu.
Nawe se kombona abayobozi bandimakipe ntacyo bibabwiye, ahaaaa
Habarugira Jean de Dieu
Mbega ibintu Byiza weee barayon mumfashe dushimire Skol kandi dukosome ibinyobwa byayo skolrayon
Ernest MUHIRWA
Ni byiza ariko amacumbi ni nka Dortoire basi mu bwogero iyo bahubaha, utudirishya natwo nta mwuka pe! Kd mu cyumba ni benshi cyane
Israel Niyonzima
Mubo dushima ntitwibagirwe na Ngarambe wabashije Kureba kure agasinya amasezerano arambye na Skol nubwo byabanje kugira benshi kubyumva ariko ubu turikubona umusaruro wabyo.