Ibirori byo kwakira Rayon Sports byatangiye...abafana batangiye kwinjira muri Stade - AMAFOTO

Nyuma yo gukora amateka ikerekeza mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup, abakinnyi ba Rayon Sports bari busabane n’abafana muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse abafana batangiye kwinjira.

Imyiteguro yo kwakira Rayon Sports igeze kure. Ubwo twandikaga iyi nkuru kuri Stade Regional hari hamaze kugezwa iby’ibanze byose.

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports yahagurutse i Maputo ku isaha ya saa saba z’amanywa igere mu Rwanda ku isaha ya saa sita na mirongo itanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018 rishyira ku wa Gatanu.

Nyuma biteganyijwe ko ikipe iri bwakirirwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kwinjira biraba ari 1000 FRW kuri buri muntu. Guhera ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo Stade ya Kigali yafunguwe.

Umuhanda ugana kuri Stade ya Kigali wuzuyemo urujya n’uruza rw’imodoka zizanye abafana. Umubare wabo uri kwiyongera umunota ku wundi.

Ibyapa bya Skol itera inkunga Rayon Sports byahagejejwe

Saa tatu za nijoro, abafana bari batangiye kugera kuri Stade ya Kigali

Abagurisha amatike bahageze nabo hakiri kare

Intebe zamaze gutegurwa

Ntamuntu uri bwicwe n’icyaka

Mike Runigababisha ukuriye ihuriro ry’ama Fan Club yose ya Rayon Sports

Imizindaro yateguwe

Buri wese arinjira yishuye 1000 FRW

Icyaka batangiye kucyica

Batangiye kubyina hakiri kare

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo