Mu gihe hitezwe akarasisi k’abakinnyi ibihumbi 10 mu ruzi ruca hagati mu mujyi wa Paris, ibirori byo kuri uyu wa gatanu byo gufungura imikino opempike byitezweho kuba ari urukererezabagenzi.
Tumwe mu dushya turi bukorwe twagizwe ibanga, bityo wakwitega gutungurwa kunyuranye.
Ibirori biratangira saa moya n’igice z’ijoro z’i Paris kuri uyu wa gatanu ari nazo z’i Gitega na Kigali, ibyo birori biramara amasaha ane.
Biritabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahibereye, naho miliyoni amagana zo ku isi barabikurikira birimo kuba kuri za televiziyo.
Abategetsi bo mu bihugu birenga 100, barimo ba perezida 12 bo muri Africa, baratumiwe kandi baritabira ibi birori.
Ibi ni bimwe mu bintu wakwitega kubona mu birori bitangiza iki gikorwa cy’imikino gikomeye kurusha ibindi byose ku isi.
1. Ibirori bibera hanze
Ku nshuro ya mbere, ibi birori ntabwo biri bubere muri stade, ahubwo rwagati mu mujyi.
Amakipe olempike y’ibihugu arakora akarasisi mu ruzi Seine ari mu mato, arebwa n’abantu bagera ku 300,000 mu buryo bwateguwe na Thomas Jolly ukuriye ubugeni muri ibi birori.
Ako karasisi k’amato atwaye abakinnyi 10,000 karaba kareshya na 3.7km mu nzira y’amazi, imaze iminsi igenzurwa cyane niba ifite isuku ihagije.
Abateguye ibirori byo kuri uyu wa gatanu bateguye kandi abapolisi babarirwa mu bihumbi za mirongo bagomba gucunga umutekano.
Perezida Emmanuel Macron, mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko ‘Plan B’ (na Plan C) byateguwe mu gihe hari ibyarenga ubushobozi bwateganyijwe.
2. Umujyi utangaje ushashagirana
Ayo mato aragenda aca munsi y’amateme azwi cyane muri uyu mujyi n’ahantu ndangamurage mu rugendo rwayo mu birori – harimo Katedrali ya Notre-Dame, n’Umunara wa Eiffel – mbere yo kugera kuri Trocadéro.
Araba yerekeza mu burengerazuba bw’uyu mujyi uba utatse amatara menshi ashashagirana. Umukuru w’iyi mikino Tony Estanguet yizeje ko guhitamo iki gihe cy’ako karasisi bituma ibirori birushaho kuba “nk’injyana y’ubusizi”.
Kuba Paris izwi nk’umurwa mukuru w’urumuri, imideri, n’ubugeni bw’ibigezweho birongera akarusho ku birori by’agatangaza biteganyijwe mu mujyi uza kuba ushashagirana mu mugoroba udasanzwe.
3. Camera kuri buri bwato
Ababiteguye bizeje camera kuri buri bwato zerekana zegereye ibyamamare by’abakinnyi muri buri bwato. Gusa igisigaye ni ukumenya uko zibasha kwerekana ingano zitandukanye z’abaserukiye ibihugu.
Urugero mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani, naho Somalia, Nauru, Belize, na Liechtenstein bihagarariwe n’umukinnyi umwe gusa buri kimwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje abakinnyi 600.
Ayo mato araza kuba arimo abakinnyi batwaye amabendera ry’ibihugu byabo. Ibendera ry’u Rwanda byitezwe ko riba ritwawe na Clementine Mukandanga usiganwa marato na Eric Manizabayo usiganwa ku igare.
4. Abahanzi bashobora gususurutsa ibirori
Thomas Jolly yasinyishije abahanzi bagera ku 3,000 – barimo abanyamuziki n’ababyinnyi 400 baza kuba bari kuri buri kiraro – nubwo yakomeje kugira ibanga amazina akomeye cyane muri bo.
Byavuzwe ko icyamamare Aya Nakamura Umufaransa ukomoka muri Mali ashobora kuba ari muri abo, uyu ubu niwe ucurangwa cyane kuri internet mu bahanzi b’indirimbo z’Igifaransa.
Nakamura yateje impaka kubera ibitekerezo bitamushyigikiye bya bamwe mu Bafaransa bavuga ko muzika ye ari cyane inyafurika na Amerika kurusha uko ari iyo mu Bufaransa. Byatumye Nakamura asubiza bamwe muri abo ati: “Hari icyo mbarimo? Nta na kimwe.
Hari amakuru avuga ko icyamamare cyo muri Canada Céline Dion – uririmba mu Cyongereza n’Igifaransa – nawe ashobora kuririmba muri ibi birori, kuko yanabonetse i Paris mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Lady Gaga nawe yabonetse i Paris – bizamura impuha ko nawe ashobora kuza gutaramira ibi birori.
Abandi bahanzi bavugwa barimo Snoop Dogg nawe wabonetse i Paris, ntibizwi neza niba aza kuririmba, ariko ari mu baza gutwaraho ku rumuri olempike muri ibi birori.
5. Amayobera y’ucana urumuri olempike
Urumuri olempike rwakoze urugendo rugana i Paris ruvuye mu Bugereki mu guhererekanywa kwatangiye kuva mu mezi arenga atatu ashize. Nka kimwe mu rugendo rwarwo, urwo rumuri rwashyizwe ku bwato burebure cyane ku isi bagenda bagashya bwitwa Stampfli Express bwicaraho abantu 24.
Naho ku muntu uhabwa icyubahiro cyo gucana ikibatsi olempike cy’uru rumuri – umuco w’iyi mikino utegeka ko uwo muntu wa nyuma urucana akomeza kuba ibanga kugeza agiye kurucana mu birori nk’ibi abantu benshi ku isi yose baba bakurikiye.
Izo nshingano ubuheruka zafashe abantu nka Muhammad Ali in Atlanta in 1996, Cathy Freeman i Sydney mu 2000 cyangwa Naomi Osaka i Tokyo mu 2020.
Mu bafaransa batwaye urumuri Olempike kugeza ubu harimo icyamamare muri mupira w’amaguru Thierry Henry n’icyamamare mu gutegana (judo) Romane Dicko. Umuraperi Snoop Dogg uyu munsi ari mu batwara uru rumuri rujyanwa aho rugomba guterekwa hanyuma mbere y’uko ibirori bitangira, ariko uri burucane ntazwi.
6. Imideli y’abakinnyi
Mu gihe akarasisi k’abakinnyi kaba kari mu byitezwe cyane – ahanini hareba uburyo baba bambaye iyo baseruka – ubu noneho ni umwihariko kubera ko bari mu murwa mukuru w’imideli.
Amakipe yo muri Afurika aseruka kenshi mu myambaro iranga gakondo y’ibihugu bya Afurika bitandukanye, nk’amakipe yo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika amwe aseruka mu mwambaro wa Boubou.
Ikipe y’u Rwanda yagiye iboneka abagabo bacyenyeye abagore nabo bambaye imishanana. Amakuru agera kuri BBC aremeza ko ikipe y’u Rwanda n’uyu munsi iri bugaragare mu micyenyero ya Kinyarwanda.
7. Abategetsi, ibyamamare, n’abatumiwe
Muri ibi birori haraza kuboneka ibyamamare mu mikino bizahatana, hamwe n’abantu bakomeye, abategetsi b’ibihugu n’abandi bantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye batumiwe.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 100 byitezwe ko bitabira nk’uko Reuters ibivuga.
Abakuru b’ibihugu 12 bya Afurika bitabira ibi birori barimo;
- Paul Kagame w’u Rwanda
- Paul Biya wa Cameroun
- Mohamed Ghazouani wa Mauritania unakuriye Ubumwe bwa Afurika
- Bassirou Diomaye Faye wa Senegal
- Ismaël Omar Guelleh wa Djibouti
- Faure Gnassingbé wa Togo
- Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique
- Brice Oligui Nguema wa Gabon
- Andry Rajoelina wa Madagascar n’abandi…
Mu bategetsi ba Africa batari bugaragare bari bitezwe harimo Félix Tshisekedi wa DR Congo, Cyrille Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, gusa aba bategetsi bohereje ababahagararira.
Perezida Joe Biden wa Amerika arahagararirwa n’umugore we Jill Biden, perezida Isaac Herzog wa Israel, minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer, Shanseliye Olaf Scholz w’Ubudage, na Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al-Thani bari mu bari bwitabire ibi birori.
Putin w’Uburusiya ntahagera nta n’intumwa yohereza, Zelensky wa Ukraine ntahagera ariko arahagararirwa, mu gihe Xi Jinping w’Ubushinwa yohereje visi perezida Han Zheng, cyo kimwe na Turkiya n’Ubuhinde nabyo byohereje intumwa, mu gihe Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brazil yohereje umugore we ngo amuhagararire.
BBC
/B_ART_COM>