Ibintu 5 Jean Paul Nkurunziza yakundiye Gogo

…… Bamenyaniye Kuri Stade Amahoro

Inkuru nziza umwali ‘utari umwana’ yakwifuza kumva yatashye mu mutima wa Nkusi Goreth (Gogo) ubwo umukunzi we Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports akoresheje impeta yasabye uyu mwali kuzabana maze bagatangira urugendo ruganisha ku bukwe no kwambikana iy’urukundo rudashira.

Ahagana mu 1867 ni bwo Sekarama ka Mpumba, umusizi Alegisi Kagame ‘Igishyitsi cy’Abasizi’’ yatuye Umwami Kigeli IV Rwabugili igisigo yise “Naje Kubara Inkuru’’.

Inkuru Sekarama yabariraga Rwabugili yari iy’ukugoma kw’igihugu cy’i Ndorwa cyari cyarigaruriwe n’u Rwanda ikaba kandi iy’intsinzi y’u Rwanda rwari buyitsinde nta kabuza rukayigarurira burundu kugeza ubu.

Iyi nkuru na none ariko irasa n’iy’intsinzi y’urukundo Jean Paul Nkurunziza [nk’iyo ababyeyi be bamwitiriye] yabariye Nkusi ‘Gogo’ Goreth amusaba ko yakwemera kuzamubera umugore nyuma y’uko imitima y’abo bombi yigaruriranye kuva mu myaka isaga umunani ishize ubwo bahuraga bwa mbere basohoka muri Sitade Amahoro umukino urangiye.

Na none inkuru yavuye haba ku munwa ndetse no ku mutima wa Nkusi yaje ari nziza haba mu matwi ndetse no ku mutima wa Nkurunziza kuko atajuyaje, Gogo yemeye kwambara impeta maze amwemerera kuzamubera umufasha.

Mu gihe, ubuhanuzi bwa Bibiliya ko buvuga ko urukundo ruzakonja bwamaze gusohora, bikava muri rubanda mu bandi bikagera by’umwihariko mu basore n’inkumi aho urukundo rw’ukuri rubaramba rwabaye nk’umugani, inkuru si uko imeze hagati ya Jean Paul Nkurunziza na Nkusi Goreth.

Inkumi n’umusore bombi b’i Kigali bamaze imyaka irindwi bakundana kugeza ubwo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza habura iminsi itatu ngo umwaka wa 2022 urangire ni bwo Nkurunziza yiyemeje kurikocora akava mu by’abakundana bisa n’ibya cyana “copinage’’ akabishyira ku rwego rw’abakundana bitegura kandi bemeranije kubana nk’umugabo n’umugore “fiancailles’’.

Jean Paul, mu ikoti ry’ubururu bw’ijuru rigeretse ku ishati n’ipantaro by’umweru ‘amabara yambarwa na Rayon Sports, yicaye imbere y’ameza arebana na Gogo, aseka, yapfunduye agaseke gato karimo impeta maze ayereka Gogo.

Mu dusonisoni twinshi tuvanze n’ibinezaneza, Gogo wari yambaye agakanzu kirabura nka rimwe mu mabara yambarwa na APR, yabanje yipfuka mu maso bya ‘gipfasoni’, yubika amaso hasi, arambika inkokora ye y’ukuboko kw’ibumoso ku meza atatse igitambara na cyo cy’ubururu n’umweru ari ko anaseka biryoheye irora, maze atega yoroheje mukuru wa meme, maze yitonze, Nkurunziza amwambika iyo mpeta, nk’ikimenyetso cy’uko yemera kuzamubera umugore.

Ni inkuru nziza yatashye mu ‘Ba-Rayons’ bakunda Rayon Sports Nkurunziza avugira ariko no mu bandi bakunda siporo Jean Paul akoramo itangazamakuru amazemo imyaka isaga…aho akora ubu kuri Radio na Televiziyo Isango Star nyuma yo gukora ku bitangazamakuru birimo Umuseke.rw n’ibindi bitandukanye.
“Mukunda wese peeee!”

Iyo uganira na Jean Paul akubwira ko inkuru y’urukundo rwe na Gogo itangirira n’ubundi ahantu amara igihe kinini mu kazi hakanamumara igihe kinini mu bitekerezo nk’umwana wavukiye ku Kacyiru, hafi y’ikibuga cyo mu Kanserege cyazamukiyeho impano nyinshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda zirimo nk’iya Eric Ndayishimiye ‘Bakame’ wari kapiteni wa Rayon Sports ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Champions League.

Iki kibuga kandi Jean Paul umwana wakuze yarihebeye ‘Gikundiro’ na we yakiniyeho nk’umwana uba atarisobanukirwa mu by’ukuri ngo amenye umwuga uzamutunga, ni na cyo cyazamukiyeho myugariro Buregeya Prince, kapiteni wungirije APR FC.

N’ubundi rero ku kibuga ariko noneho gihatse ibindi mu Rwanda, cyo cyubatse neza, kinakinirwaho n’ikipe y’igihugu iyo yakiriye imikino mpuzamahanga kikanakira ibirori bikomeye nk’iyo Perezida wa Repubulika ari we mushyitsi mukuru- Stade Amahoro y’i Remera- ni yo ubwayo yabaye intangiriro y’inkuru y’urukundo hagati y’umufana uzwi wa Rayon Sports unayikorera nk’umuvugizi ndetse na Nkusi Goreth we ku rundi ruhande wihebeye APR FC mukeba wa Rayon Sports bahanganira ibikombe mu myaka 28 ishize APR FC itangiye gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Aganira na Rwandamagazine.com, Nkurunziza abara iyi nkuru agira ati “Twahuriye [bwa mbere] mu 2014 dusohoka muri Stade Amahoro match irangiye.”

Iyo ubajije Jean Paul icyo yakundiye Gogo, asubiza ko ari byinshi. Ati " Mbere na mbere namkundiye ko ari mwiza imbere n’inyuma. Icya kabiri namukundiye ko ankunda kandi akaba umuntu wambere unshyigikira. Icya gatatu afite imico myiza igeretse ku kuba akunda abantu akaba n’umukobwa ukunda umurimo cyane."

Nk’abandi bose bakundana, kuva icyo gihe mu munyenga w’urukundo no kutabura ibyo batumvikana dore ko n’ubusanzwe bakunda amakipe ahangana bya Rwabugili na Rwanyonga, ntihabuze ubwo izibana zakomanye amahembe nyamara byarangiye urukundo rutsinze nk’uko n’ubundi u Rwanda rwatsinze Ndorwa ‘yatsinzwe nka Karihejuru’.

Umukobwa w’umukozi akaba n’umushabitsi , Nkusi Goreth avuga ko akunda Jean Paul “wese peeee!!!’’ nk’uko yabibwiye Rwandamagazine.

Gusa ngo avuze bike mu byo amukundira, ni uko “[Jean Paul] azi ubwenge, arankunda, akunda abantu kandi agira n’imico myiza, yubaha Imana kurusha ibindi byose.”

“Ni mwiza imbere n’inyuma, agira imico myiza, aranshyigikira mu byo nkora byose, kandi akunda abantu,” aya ni amagambo agize igisubizo Nkurunziza aguha iyo umubajije icyo yakundiye Gogo.

Ku ko babasha gukundana bafana amakipe y’amakeba cyangwa niba bitarigeze bibangamira urukundo rwabo, Gogo agira ati “Oya nta kibazo peee! Kuko buri umwe umwe yubaha amarangamutima y’undi, ntabwo bitubangamira rwose.

Mu gihe benshi bategereje ‘save the date’ n’ubutumire ubukwe bugataha maze impundu zikavuga mu mirambi ya Kigali na Nyanza zanamije ku Mutura-gasani ngo inkuru y’urukundo tubaze ntikuke, Gogo asezeranya Jean Paul “kumukunda no kuzamubera umugore mwiza muri byose.

Ubwo Jean Paul yamugezagaho icyifuzo cy’uko ashaka ko bazibanira akaramata

....amasoni ntiyari kubura kuri Gogo

Ariko birangira avuze ati " Yego"

Gogo yabwiye Rwandamagazine.com ko ubwo Jean Paul yamwambikaga iyi mpeta, yamusezeranyije kurushaho kumukunda no kuzamurebera umugore mwiza

Abamenyaniye kuri Stade ubu biyemeje gufatanya urugendo rwo kubana nk’umugabo n’umugore

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo