Ibikubiye mu masezerano Rayon Sports yasinyanye na Tele 10 Group

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2019, ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Tele 10 Group.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, ku ruhande rwa Tele 10 Group ashyirwaho umukono na Sarah Ubben, umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group.

Aya masezerano arahesha Tele 10 ububasha bwo gufasha Rayon Sports kugeza ku bakunzi bayo aho baherereye hose ku isi amakuru yayo ya buri munsi mu mashusho. Ibyo bizakorwa mu buryo bukurikira:

 Tele 10 Group izubakira Rayon Sports televiziyo ikorera kuri Internet izajya ikora amasaha 24 izitwa Rayon Sports TV.
 Tele 10 izajya itunganya amashusho yose azajya yerekanirwa kuri iyi televiziyo mu buryo bwa Live
 Tele 10 izakora ku buryo amashusho yose azajya yerekanirwa kuri iyi televiziyo abyazwa umusaruro wagirira Rayon Sports akamaro.
 Mu kugeza iyi televiziyo ku bakunzi ba Rayon Sports no kubyaza umusaruro amashusho yayo, Tele 10 Group izakoresha urubuga rwayo rwitwa NGTV ruboneka kuri ngtv.rw no kuri Google Play Store ku buntu. Vuba aha rukaba ruzashyirwa no kuri Appstore.

Biteganyijwe ko Rayon Sports TV izatangira kwerekana amashusho yihariye (Exclusive) ya Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2020.

Munyakazi Sadate yavuze ko aya masezerano azafasha cyane ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo kugaragara kurushaho (Visibility) ndetse no kwinjiza amafaranga.

Ati " Bizongera visibility y’ibikorwa n’abakinnyi ba Rayon Sports... Ikindi tuzajya tubona amafaranga binyuze ku bafatabuguzi bazajya bayiyandikishaho , hari igice kizajya kijya muri Rayon Sports ndetse n’amatangazo yamamazwaho Rayon Sports izajya igira icyo ibonaho."

Ifatabuguzi kuri iyo televiziyo rizajya riba ari 200 FRW ku munsi, 800 FRW ku cyumweru na 1500 FRW ku kwezi. Amafaranga azajya yinjira, azajya avanwaho amafaranga ajya muri Rayon Sports

Munyakazi Sadate yakomeje avuga ko uretse iyo televiziyo ikorera kuri internet, Tele 10 izanabafasha gutangiza televiziyo yo kuri Satellite, ikazajya igaragara kuri decoders zitandukanye.

Ati " Biri mu masezerano twagiranye ko mu gihe kiri imbere bazanadufasha gutunganya no gushyira ku murongo televiziyo yo kuri Satellite, ikazagaraga aho basanzwe nubundi banyuza amashusho yabo."

Sarah Ubben, umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group ari nayo yateye intambwe ya mbere ngo ubu bufatanye bubeho, yavuze ko bishimiye cyane kugirana imikoranire na Rayon Sports.

Ati " Udakoranye na Rayon Sports wakorana nande ? Twishimiye kuzakorana nayo ndetse no kugeza ku bafana bayo amashusho meza ajyanye n’igihe aho bari ku isi yose."

TELE10 ni ikigo gikora ubucuruzi bufitanye isano n’itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi guhera mu 1995.

Usibye kuba ifite Radio10 na TV10, nk’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, TELE10 ikorana n’ibigo bikomeye mu gusakaza amashusho kuri satellite ari byo Canal+ na DStv.

Kuri ubu hiyongereyeho NGTV (New Generation Television) izajya isakaza amashusho n’amajwi kuri internet.

I bumoso hari Jerome Mugabo, Content Manager muri Tele 10 Group ndetse akaba ari na we uzaba akuriye NGTV ...i buryo ni Munyakazi Sadate, umuyobozi wa Rayon Sports

I buryo hari Sarah Ubben, Sarah Ubben, umuhuzabikorwa mukuru wa Tele 10 Group

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • nkuriyingoma egide

    respect to Mr Sadate and our family Rayon Sports

    - 24/12/2019 - 18:50
  • Kaka

    Iki nibyo twari dukeneye. Mr sadate bazaguje nindi manda

    - 24/12/2019 - 19:16
  • Dodos

    Uyu mugabo ayobora bri Digital kbx

    - 25/12/2019 - 09:33
  • Muhammad TUYISHIME

    Birashimishije cyane Tele-10 ikoze ikintu kiza cyane, kdi GIKUNDIRO yacu nayo igiye kugira agatubutse kuburyo kutujegeza bizaba bigoranye Thx Tele-10.

    - 25/12/2019 - 10:08
Tanga Igitekerezo