Ibiciro byo kwinjira mu mukino wa Rayon Sports na Musanze FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino wa gishuti wa Rayon Sports na Musanze FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 guhera saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kwinjira muri uyu mukino ni 2000 FRW, 5000 FRW na 10.000 FRW. Ni umukino uzabanzwirizwa n’uwa AS Kigali na Gasogi United uzatangira saa cyenda. Uzishyura amafaranga yavuzwe haruguru azabasha kureba imikino yombi.

Niwo mukino wa mbere wa gishuti Rayon Sports izakina yakira abakinnyi bayo bashya barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga yamaze kugura.

Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati azaba ari undi mukinnyi mushya uziyongera ku bandi bari basanzwe bakora imyitozo muri Rayon Sports. Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 avuye mu Burundi.

Musanze FC nayo izaba ikinisha bwa mbere abakinnyi bayo bashya barimo Nsengiyumva Isaac wakiniraga Rayon Sports, Umunya-Kenya Omondi Victor wakoranye n’umutoza Frank Ouna muri KCB FC na Rupia Elvis w’imyaka 27, wakiniye amakipe arimo Bisha FC yo muri Arabie Saoudite na Kenya Police FC.

Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na AS Kigali ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022. Tariki 15 Kanama 2022 nabwo izakina undi mukino wa gishuti n’ikipe yo hanze kuri Rayon Sports Day.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo