Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uzayihuza na Marines FC ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nzeri 2022.
Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, uzatangira saa Cyenda (15:00).
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 5000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 2000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 1000 Frw."
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/
Musanze FC izaba ishaka intsinzi ya mbere nyuma yo kubura amanota atatu ku munota wa nyuma ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1 ku Munsi wa Mbere wakinwe mu kwezi gushize.
Umutoza Frank Ouna yagize igihe gihagije cyo kwitegura umukino wa Marines FC hamwe n’abakinnyi be dore ko Shampiyona yari imaze ibyumweru bibiri ihagaze kubera imikino y’Amavubi na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023.