Ibiciro byo kwinjira ku mukino Musanze FC izakiramo Rayon Sports

Ikipe ya Musanze yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino uzayihuza na Rayon Sports ku munsi wa 7 wa Shampiyona uteganyijwe ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023 kuri Stade Ubworoherane.

Ni ibiciro bigabanyije mu byiciro bibiri:Iby’abazagura itike mbere ndetse n’iby’abazagura itike ku munsi w’umukino.

Ku bazagura itike mbere, ahasanzwe ni 2000 FRW, 3000 FRW ahatwikiriye na 10.000 FRW muri VIP. Abazagura itike ku munsi w’umukino bazishyura 4000 FRW ahasanzwe, 6000 FRW ahatwikiriye na 20.000 muri VIP.

Musanze FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 13. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 9. Umukino uheruka guhuza amakipe yombi kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yatsinze Rayon Sports 2-0.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo