Ibiciro byo kwinjira ku mukino Musanze FC izakiramo Rayon Sports

Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 27 ugomba kuyihuza na Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa. Kwinjira muri uyu mukino ni 2000 FRW ahasanzwe hose, 3000 FRW ahatwikiriye n’ibihumbi icumi ( 10.000 FRW) mu myanya y’icyubahiro.

Mu mukino ubanza wa shampiyona amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi mu gikombe cy’Amahoro, umwe amakipe yombi yanganyije 0-0 kuri stade Ubworoherane, Rayon Sports iza gusezerera Musanze FC mu mukino wo kwishyura iyitsinze 3-1.

Muhire Anicet bita Gasongo wa Musanze FC niwe mukinnyi utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Ifite amanota 43. Musanze FC iri ku mwanya wa 7. Ifite amanota 36.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino Musanze FC izakiramo Rayon Sports kuri iki cyumweru

Urutonde rw’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo