Ibagirwa Simba na Yanga: Dore deribi z’umupira w’amaguru zikomeye kurusha izindi muri Afurika

Umunsi umwe naraye muri salo kuko ikipe ya Simba mfana yari yatsinzwe na Yanga. Ibi byarutaga amagambo y’ubwishongozi no kunserereza nashoboraga kubwirwa n’umugabo wanjye, maze ndamuhunga njya kuryama mu cyumba cy’uruganiriro.”

Ni amagambo ya Adam Michael umufana wa Simba yavuze asobanura urwego uguhigana ubutwari hagati ya Simba na Yanga ahanganiramo mu mukino uzwi nka Kariakoo Derby usigaye uhuruza abatari abo muri Tanzania gusa ahubwo na benshi muri Afurika y’Uburasirazuba. .

Kariakoo Derby ya Simba na Yanga irayoboye ubu muri Afurika y’Uburasirazuba

Uguhiganwa, guhangana mu mupira w’amaguru biva mu kibuga hagati y’abakinnyi bikagera mu bafana ni kimwe mu bice bikomeye bituma uyu mukino uryoha ndetse bikanawugira ukundwa kurusha indi yose.

Uguhangana gukomeye hagati y’amakipe ndetse n’imikino irebwa kandi igahuruza imbaga y’abantu izwi nka “deribi” kenshi ziba hagati y’amakipe afite ibigwi bijya kungana ariko kenshi aturuka mu duce tumwe.

“Tuzabica, ntimwatubasha, ni twe bami b’umujyi, ikipe yanyu indege yayo ntizima, iyanyu ni umugore wacu,” ni amwe mu magambo uzumvana benshi mu mihanda, mu tubari, mu modoka zitwara abagenzi no ku mbuga nkoranyambaga abafana b’amakipe akunda guhangana akanitwa amakeba bagenda baganira kuri deribi zihuza aya makipe.

Uretse mu Rwanda haba guhangana kwa APR FC na Rayon Sports cyangwa Rayon Sports na Kiyovu, utibagiwe na Etincelles na Marines FC z’i Gisenyi, muri Afurika haba deribi nyinshi zizwi zikomeye usanga zirenze gusa umukino wo kwishimisha no gutsindana mu kibuga bikarangira irusha indi itwaye igikombe.

Kuri bamwe mu bafana, myinshi muri iyi mikino irenze ruhago ahubwo yabaye umuco ndetse ahubwo ni ubuzima. Uretse izwi nka Kariakoo Derby, izwi nk’umukino umaze imyaka myinshi uhanganisha Simba na Yanga muri Tanzania, dore deribi 6 zikomeye kandi zizwi cyane mu mupira w’amaguru wo ku mugabane wa Afurika.

6: Mashemeji Derby

Umukino uhuza A.F.C Leopards na Gor Mahia FC wahoze ari deribi irenze ndetse ikomeye kurusha izindi muri Afurika y’Uburasirazuba. Gusa kuri ubu, iyi deribi yatakajemo gato uburyohe bwayo kubera cyane cyane ibibazo byibasiye umupira w’amauguru muri Kenya harimo ruswa, ubutegetsi na politiki hiyongeraho ibibazo by’ubukene bwateye AFC Leopards na Gor Mahia mu myaka ishize.

Gusa nubwo bimeze bityo, iyi habaye umukino uhuza aya makipe yombi, uzasanga ari ibicika mu mihanda ya Kirinyaga, Tom Mboya, Naivasha, Baringo, Bibi wa Shafi n’ahandi.

Gor Mahia izwi cyane nka Ko galo na AFC Leopards batazira Ingwe bamaze gukina imikino 94 uhereye igihe ubukeba bwabo bwatangiriye.

Deribi ya mbere y’aya makipe yombi yakinwe tariki ya 5 Gicurasi 1968. Mu mizo ya mbere, uyu mukino witwaga Nairobi Derby gusa nyuma waje kwamamara nka Debi ya Mashemeji (Abaramu-brothers in law), biturutse ku isano ya hafi yo mu muryango ndetse n’iyo mu byiciro by’ubukungu by’abayafana hagati ya Ingwe igira abafana benshi bava ahitwa Abaluhya ndetse na Gor ifite abafana benshi bava ahitwa Dholuo.

5. Ghana Derby

Uburyohe bwa ruhago ya Afurika y’Uburasirazuba buva ku mikino y’amaderibi, imwe muri deribi zikomeye muri Afurika y’uburengerazuba ni umukino uhuza Hearts of Oak na Asante Kotoko.

Nubwo hari intera ndende y’ibilometero hagati ya 248 hagati ya Kumasi na Accra aho aya makipe yombi abarizwa, uguhangana hagati y’aya makipe kuri ku rwego rukomeye muri Ghana no mu Burengerazuba bwa Afurika y’Uburengerazuba.

Asante Kotoko ikomoka i Kumasi, agace k’ahitwa Ashanti mu majyepfo ya Ghana, ikaba ikinira mu rugo ku kibuga cya Baba Yara Stadium iri ahitwa Amakom i Kumasi ifite ibigwi bikomeye kurusha Hearts of Oak kuko ifite ibikombe 24 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana mu gihe Hearts of Oak ifite 21 icyakora mu mikino 26 iheruka kuyahuza, Hearts of Oak yatsinzemo 8 Asante itsindamo 7 mu gihe banganyijemo 9.

4. Casablanca Derby

Ni deribi ihuza Wydad Casablanca na Raja Casablanca zombi ziva mu mujyi wa Casablanca aho zikunda guhanganira ku kizwi nk’igicumbi cy’iyi deribi ari yo Stade Mohammed V. Iyi deribi irihariye ndetse igera ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bimeze kuri Simba na Yanga zo muri Tanzania, abafana benshi bo mu gihugu cya Maroke- giherutse kwandika amateka nk’igihugu cya mbere cya Afurika cyageze muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’isi- bafana izi kipe zombi.

Umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi wakinwe mu mwaka wa 1956. Kuva icyo gihe nubwo biba bikomeye kumenya itsinda, Raja ni yo imaze gutsinda imikino myinshi kuko yatsinze imikino 39 mu gihe Wydad yo yatsinze 32.

3. Tunis Derby

Iyi deribi ni umukino uhuza amakipe akomeye kandi akundwa kurusha andi mu gihugu cya Tunisia ari yo Club Africain izwi nk’ikipe y’abantu b’amikoro make na Esperance de Tunis izwi nk’aho ifanwa n’abifite.

Aya ni amakipe ahangana bikomeye muri iki gihugu ndetse deribi yayo igereranywa na deribi y’i Milan ihuza Ac Milan na Inter Milan kuko zikinira ku kibuga kimwe zakiriraho imikino.

Club Africain na Esperance de Tunis zikinira kuri Stade Olympique de Rades iri i Tunis hakaba ari ho yakirira imikino yayo yo mu rugo.

2. Soweto Derby

Soweto Derby yo muri Afurika y’Epfo izwi nka deribi zizwi cyane kandi zikomeye kurusha izindi mu mupira w’amaguru muri Afurika. Ni umukino uhuza Kaizer Chiefs na Orlando Pirates, amakipe y’ibihangange yo mu gace ka Soweto mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ubukeba no guhangana gukomeye hagati y’aya makipe abiri bitangirira ku ishingwa rya Kaizer Chiefs yashinzwe na Kaizer Motaung wahoze ari umukinnyi wa Orlando Pirates nyuma yo kutumvikana n’abayobozi bo hejuru ba Orlando Pirates bishingiye ku kuba yarashakaga kujya gukinira ikipe ya Atlanta Chiefs yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino hagati y’aya makipe yombi wakinwe bwa mbere ku itariki ya 24 Mutarama 1970 mu gihe mu mikino 85 imaze kubahuza, Kaizer imaze gutsindamo 28, Pirates igatsindamo 25 mu gihe banganyije 32.

1. Cairo Derby

Nta gushidikanya ko iyi ari yo deribi ikomeye kandi yamamaye kurusha izindi muri Afurika kuko ihuza amakipe akomeye kandi amaze igihe kirekire abayeho kurusha andi muri Afurika.

Ni Al Ahly na Zamalek. Aya makipe yombi yashyizwe ku rutonde na CAF nk’amakipe meza akomeye kurusha andi y’ikinyejana cya 20. Guhangana kw’aya makipe yombi kuri ku rwego ruhambaye ku buryo umukinnyi ukiniye ikipe imwe atinya iteka kuba yazahirahira kuyivamo ngo ajye mu yindi.

Biba ngombwa ko umukino uyahuje usifurwa n’abasifuzi bava mu bindi bihugu kuko gukeka ko umwenegihugu wa Misiri hari ubwo yabera imwe muri aya wenda yakuze afana cyangwa ikundwa n’abo mu muryango we. Nta deribi irebwa kuri televiziyo n’abantu benshi muri Afurika kurusha iyi.

Ni umukino urebwa ukarenga imigabane kuko no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati barawureba cyane kandi baba bafite imwe muri aya makipe bihebeye. Ni umukino uhenze haba kuwutegura ndetse no kuwureba kandi birumvikana kuko uhuza abiri mu makipe akize kurusha andi muri Afurika ndetse anahemba neza abakinnyi bayo kurusha na menshi yo ku mugabane w’Uburayi.

Mu mikino yahuje aya makipe yombi mu mateka, Al Ahly ni yo imaze gutsinda myinshi dore ko yatsinzemo 105 mu gihe Zamalek yatsinzemo 58 bakanganya inshuro 79.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo