Huye Rally igiye gusubukurwa nyuma y’imyaka ine

Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya Memorial Gakwaya cyangwa Huye Rally rigiye kugaruka nyuma y’imyaka ine ritaba, aho kuri iyi nshuro rizitabirwa n’imodoka 15 hagati ya tariki ya 24 n’iya 26 Werurwe 2023.

Huye Rally yaherukaga gukinwa mu 2019 ubwo yegukanwaga na Gakwaya Jean Claude, ntiyabaye mu myaka itatu ishize biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gutera iri rushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, (RAC), kugeza ubu imodoka esheshatu zo mu Rwanda, eshanu zo mu Burundi n’izindi enye zo muri Uganda zamaze kwiyandikisha mu zizitabira iyi Rally.

Iri siganywa rizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, rikinirwe mu Mujyi wa Huye rwagati.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe, isiganwa rizatangira saa Saba nyuma y’umuganda, hakorwe n’agace k’ijoro kamenyerewe muri Huye Rally hagati ya saa Mbiri na saa Yine z’ijoro.

Huye Rally 2023 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe, hakorwa agace ka Save- Mbazi.

Iri siganwa ryari risanzwe riba mu mpeshyi, ni ryo rya mbere riteguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka no kuri Moto (RAC) muri uyu mwaka.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude nibo begukanye Huye Rally iheruka kuba muri 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo