Kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2023, Héritier Nzinga Luvumbu na Mukandayisenga Jeanine batowe nk’abakinnyi beza b’ukwezi kwa 10 muri Rayon Sports mu birori byabereye i Nyanza ya Kicukiro.
Ni ibirori byabareye kuri Bailando Bar iherereye ruguru gato ya gare ya Nyanza. Ibirori byatangiye ahagana saa moya z’umugoroba.
Nzinga Luvumbu yari ahataniye iki gihembo na Rwatubyaye Abdul utahabonetse kuko ari mu ikipe y’igihugu, Amavubi n’umunyezamu Simon Tamale.
Mu ikipe y’abagore, Mukandayisenga Jeanine bahimba Ka Boy yari ahataniye iki gihembo na Uwase Andersene ndetse na Mukeshimana Dorothee.
Uruganda rwa Skol rufite gahunda yo kujya rutangira iki gihembo mu tubari dutandukanye dukorana nayo mu rwego rwo kwegereza ikipe abafana hafi yabo.
Ibirori byabereye kuri Bailando Bar iherereye ruguru gato ya Gare ya Nyanza ya Kicukiro
Mu gihe bari bategereje kumenya abatsinze, basomaga ku binyobwa bya Skol, umufatanyabikorwa mukuru w’ikipe ya Rayon Sports
Umunyamakuru Wasili niwe wayoboye itangwa ry’iki gihembo cy’ukwezi k’Ukwakira
Mukandayisenga (ubanza i bumoso) yari ahatanye na Andersene (hagati) na Dorothee
Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC niwe washyikirije iki gihembo Mukandaysenga bahimba Ka Boy
Kuko Rwatubyaye ari mu ikipe y’igihugu, muri uyu muhango hari Tamale na Luvumbu
Umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade niwe washyikirije iki gihembo Nzinga Luvumbu
Hagati hari Murego Philemon ushinzwe umutekano mu ikipe ya Rayon Sports y’abagore no muy’abagabo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>