Ikipe ya Heroes FC yabonye intsinzi ya 2 kuva yagera mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Musanze FC 3-2 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho Heroes FC yakirira imikino yayo. Wabaye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019.
Heroes FC yaherukaga amanota 3 ubwo yatsindaga AS Muhanga, yashakaga uko yakongera amanota kugira ngo ikomeze kwigira imbere iva mu makipe ashobora kujya mu cyiciro cya kabiri.
Musanze FC yaherukaga kunganya na Gasogi United 1-1 nayo yashakaga amanota yayifasha kuva mu myanya y’unyuma.
Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’umukino atsindira Heroes FC igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe neza na Uwiduhaye Aboubakar bita Saidi.
Ku munota wa 23, Imurora Japhet yishyuriye Musanze FC ku mupira yari ahawe neza na Moussa Ally Sova, bituma igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Ku munota wa 61, Jean Didier Touya winjiye asimbuye yatsinze igitego cya 2 cya Musanze FC ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Ally Sova. Hari nyuma n’ubundi y’ikosa ryari rikorewe kuri Touya.
Heroes FC ntiyacitse intege ahubwo ikomeza guhererekanya neza umupira. Ku munota wa 88, Heroes FC yabonye Coup franc inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Ni coup franc abakinnyi ba Heroes bemezaga ko yari kuba penaliti kuko myugariro wa Musanze FC yakoze umupira arirwo ahagazemo ariko umusifuzi yemeza ko umupira wakorewe inyuma.
Imanishimwe Patrick niwe wayiteye ayinjiza neza cyane, Muhawenayo Gadi ntiyamenya aho umupira wanyuze, biba 2-2.
Ku munota wa 90, ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze FC, Uwiduhaye Aboubakar bita Saidi yatsinze igitego cya 3 cya Heroes FC kiyihesha amanota 3.
Nyuma y’uyu mukino, Heroes FC yahise igira amanota 7 iguma ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Musanze FC yo yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 9.
Ahazaza h’umutoza Amars hakomejwe kwibazwaho
Kuva yatangira gutoza Musanze FC, Niyongabo Amars amaze gutsinda umukino umwe mu mikino 10 amaze gukina, atsindwa 3 anganya 6.
Mu minsi yashize, ubuyobozi bwa Musanze FC bwari bwamwihanangirije ku musaruro mubi , yemera kugira ibyo ahindura ariko nyuma yo gutsindwa na Heroes FC, bamwe mu bafana ba Musanze FC ndetse bari mu bafite ijambo muri iyi kipe bavuze ko bazize umutoza kuko kuri bo ngo babonaga umukino bari kuwutsinda biboroheye.
Ubwo umukino wari urangiye, itangazamakuru ryifuje kuvugana na Perezida wa Musanze FC ku bijyanye n’ahazaza h’umutoza w’ikipe abereye umuyobozi ariko yirinda kugira icyo abitangazaho.
11 Heroes FC yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Abatoza ba Musanze FC
Staff technique ya Heroes FC
Stefan Hannson utoza Heroes FC
Mbere y’umukino, abayobozi b’amakipe yombi babanje gusuhuzanya
Uwambaye ishati y’ubururu ni Kanamugire Fidèle, umuyobozi wa Heroes FC naho uwambaye umupira w’umukara ni Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC
Buffet, ukuriye abafana ba Musanze FC ntajya abura aho yakiniye
Heroes FC yihagazeho imbere ya Musanze FC inabasha kuyikuraho amanota 3
Dukuzeyezu Pascal wahoze muri Bugesera FC ubu ni umunyezamu wa Heroes FC
Kubera ibigango n’umuvuduko, Rukaku yagoye ba myugariro ba Musanze FC
Umutoza Amars mu kazi
Hannson na we ntiyari yicaye
Munyeshyaka Gilbert bita Rukaku niwe wafunguye amazamu ku munota wa 17 ku mupira yari aherejwe neza na Uwiduhaye Aboubakar bita Saidi
Japhet niwe wishyuriye Musanze FC igitego yari yabanjwe
I bumoso hari Axel Horaho, umunyamakuru wa Radio na TV 10 naho i buryo ni David Mugaragu wa RBA
Muhire Anicet bita Gasongo wahoze muri Bugesera FC
Mugenzi Cedric bita Ramires ni umwe mu nkingi za mwamba za Musanze FC
Jean Didier Touya winjiye asimbuye, yakoreweho ikosa rya coup franc, iterwa na Sova, Touya atsindisha umutwe
Moise Nyarugabo winjiye asimbuye yazonze cyane ba myugariro ba Musanze FC
Heroes FC yishyuye igitego cya kabiri kuri coup franc nziza yatewe na Imanishimwe Patrick
I bumoso hari Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC
Perezida wa Musanze FC ntiyumvaga uburyo babishyuye igitego
Umubitsi wa Musanze FC na we byamutunguye kubona bishyurwa
Kuri telefone, Fidele wa Heroes FC we aragira ati " Tumaze kubishyura icyo bari badutsinze, abana bari gushakisha icy’intsinzi...Imana ndabona iri mu ruhande rwacu"
Abakinnyi ba Bugesera FC bari baje kureba uko Heroes FC bakinira ku kibuga kimwe yitwara
Musanze FC yagiye ihusha ibitego byabazwe
Ramires ahanganye na Mudacumura Jackson bita Rambo, umukinnyi mwiza wo hagati wa Heroes FC
Abakinnyi ba Heroes FC bashimira Uwiduhaye Aboubakar bita Saidi watsinze igitego cya 3 cyabahesheje amanota 3 bwa kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere
Dushimimana Olivier bahimba Muzungu ni uku we yishimiye igitego cya 3
Nyuma y’umukino bapfukamye bashimira Imana
PHOTO:RENZAHO Christophe
rambo
Ariko Mana, andi ma kipe arakundwa. APR FC iratsinda mugashyiraho ifoto imwe, ariko rayon yatsinda mugashyiraho amafoto ijana (100)! Na Heroes irushe apr gukundwa!
Nyamabuye
Erega rayon sport ujye umenyako ariyabafa APR FC niyajyisirikaye.bandika izabaturage cyaneee?