Heroes Cup:Republican Guard yatsinze Division ya 4, igera muri 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze Division ya 4 ibitego 2-0 mu mukino wa 1/4, ihita igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Intwari aho izahura n’Ishuri rya gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho).

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa yine z’amanywa.

Ni umukino warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi wa Republican Guard, Maj Gen. Willy Rwagasana ndetse n’Umunyamabanga mukuru (Secretary General) wa NISS (National Intelligence and Security Service) mu Rwanda, Aimable Havugiyaremye.

Ibitego bya Republican Guard byatsinzwe na Ishimwe Cedric ndetse na Shema Mike.

Muri 1/2 Republican Guard izahura na Nasho yo yahageze isezereye Division ya 5 kuri Penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1. Izindi kipe zageze muri 1/2 ni Special Force yakuyemo CTC Gabiro iyitsinze 1-0 na Gako yasezereye Rwanda Air Force iyitsinze 2-0.

Mu mukino wa volleyball na ho hakinwaga imikino ya 1/4.Task Force Division yatsinze CTC Gabiro amaseti 3–0. Republican Guard yatsinze Engineering Command amaseti 3–0. BMTC Nasho itsinda Diviziyo ya Mechanized amaseti 3–1, naho RMA Gako ibona itike ya ½ itsinze Rwanda Air Force amaseti 3–0.

Imikino ya 1/2 iteganyijwe tariki 16 Mutarama 2026.

11 Division ya 4 yabanje mu kibuga

11 Republican Guard yabanje mu kibuga

Umuyobozi wa Republican Guard, Maj Gen. Willy Rwagasana yarebye uyu mukino

Umunyamabanga mukuru (Secretary General) wa NISS (National Intelligence and Security Service) mu Rwanda, Aimable Havugiyaremye na we yarebye uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo