Heroes Cup:Rep. Guard yatsinze Nasho igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO 100)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze BMTC Nasho ibitego 2-0 mu mukino wa 1/2, ihita igera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Intwari mu mukino warebwe na Afande Ian Kagame wari waje gushyigikira iyi kipe akinamo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa munani z’amanywa.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Republican Guard yagitangiranye imbaraga zidasanzwe iyobora umukino, ndetse ibona na penaliti yabonetse ku munota wa 53 ishyirwa mu izamu neza na Kapiteni wayo, Ndagijimana Pierre.

BMTC Nasho yavuye inyuma ijya gushaka uko yishyura, bivamo amakosa yatumye Ndagijimana abatsinda igitego cya kabiri cyiza cyane akoresheje ubuhanga ku munota wa 76, ari na ko umukino warangiye.

Ku mukino wa nyuma Rep. Guard Rwanda izahura na Special Forces yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gako 2-1.

Usibye umupira w’amaguru, iri rushanwa rigamije kubungabunga ubuzima bwiza mu basirikare ndetse n’ubusabane hagati y’imitwe igize Ingabo z’u Rwanda, hari gukinwa n’iya Volleyball, Basketball, Handball na Netball.

11 BMTC Nasho yabanje mu kibuga

11 Rep. Guard Rwanda yabanje mu kibuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo