Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda ) yatsinze CTC Gabiro 3-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda mu gikombe cy’Intwari, unaba umukino wa mbere bakiriye kuri Stade yabo nshya.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 guhera saa tanu z’amanywa.
Uretse kuba ari umukino wa mbere Rep. Guard ikinnye wo mu itsinda, yari nawo wa mbere yakiriye kuri Stade yayo nshya yubatswe mu kigo cya Camp GP.
Gabiro niyo yafunguye amazamu mu minota ya mbere y’umukino aba ari nako igice cya mbere kirangira.
Ndagijimana Peter, kapiteni wa Rep. Guard Rwanda niwe wayitsindiye ibitego 2 , icy’agashinguracumu gitsindwa na Ntwari.
Muri iri itsinda Rep. Guard iri kumwe na Logistics, Division 1, Mechanized ndetse na CTC Gabiro.
Kuri uri uyu wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2025, Rep. Guard izakira Division 1 muri Stade ya Camp GP ku Kimihurura.
Peter ukuriye abafana ba Rep. Guard ahabwa ikaze na Lt Col Fred
Uretse Amavubi, ikipe ya Rep. Guard Rwanda niyo umufana wa Rayon Sports na APR FC bahuriramo bagashyira hamwe
Ni stade ifite ikibuga gifite tapis igezweho ijya kumera nk’ubwatsi ndetse ikaba ifite uburyo bwo kumenamo amazi
Louis wari komiseri kuri uyu mukino yabanje gusobanurira amakipe yombi amategeko mashya yagiye ahinduka mu mupira w’amaguru
Ndagijimana Peter wigaragaje cyane muri uyu mukino akanatsindira Rep.Guard ibitego 2
Gasana, umutoza wungirije muri Rep. Guard aha amabwiriza abasore be yabafashije kwishyura igitego batsinzwe mu gice cya mbere, bakanongeraho ibindi 2 byatumye bataha stade yabo mu byishimo














































































































































/B_ART_COM>