Heroes Cup: Rep. Guard yatsinze Division 1, ikomeza kuyobora itsinda (AMAFOTO 1OO)

Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda ) yatsinze Division 1 ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda mu gikombe cy’Intwari, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo mu itsinda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025 guhera saa yine z’amanywa, ubera kuri Stade ya Rep. Guard iherereye muri Kimihurura Barracks.

Wari umukino uryoheye ijisho gusa igice cya mbere kirangwa no kwigana ku mpande zombi, bagahusha uburyo bwabazwe ariko kwinjiza igitego biragorana bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Shema Mike niwe wafunguye amazamu atsindira Rep. Guard igitego cya mbere naho icya kabiri gitsindwa na Fred ku mupira mwiza yari ahawe na Ntwari.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rep. Guard iyobora itsinda n’amanota 6. Niyo inganya na Mechanized ariko Rep. Guard ikazigama ibitego byinshi (4).

Muri iri itsinda Rep. Guard iri kumwe na Logistics Bde, Division 1, Mechanized ndetse na CTC Gabiro.

Kuri uri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2025, Mechanize izakira Rep. Guard mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium .

11 Division 1 yabanje mu kibuga

11 Rep. Guard yabanje mu kibuga

Muhire wongerera ingufu abakinnyi ba Rep. Guard Rwanda anyuzamo agahaguruka cyane ko ari n’umwe mu bakomeje kwiga amasomo y’ubutoza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo