Mbere y’uko hatangira imikino y’igikombe cyo kwizihiza umunsi w’Intwali, hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira mu mikino ya 1/2 izabera umunsi umwe.
Imikino ya mbere ifatwa nk’iya 1/2 y’iki Gikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari, iteganyijwe ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, aho saa cyenda zuzuye APR FC izakina na Musanze FC naho saa kumi n’ebyiri Police FC ikine na Rayon Sports, imikino yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Kwinjira kuri iyi mikino ni 2000 FRW, 5000 FRW ahatwikiriye, na 15.000 FRW muri VIP. Uzishyura aya mafaranga azareba imikino yombi. Ku myanya ya VVIP, iyi myanya izicarwamo n’abantu bahawe invitations.
Kugura itike ukanda *939*3*1#.
Amabwiriza y’iri rushanwa avuga ko mu gihe iminota 90 isanzwe yarangira amakipe anganya, haba muri 1/2 no ku mukino wa nyuma hazahita hitabazwa penaliti, mu gihe andi mategeko azakurikizwa ari asanzwe akurikizwa mu marushanwa ategurwa na FERWAFA.
Imikino ya nyuma iteganyijwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2024, ku munsi nyirizina wizihizwaho Umunsi w’Intwari, aho ku isaha ya saa cyenda zuzuye hazabanza umukino w’abagore uzahuza AS Kigali na Rayon Sports, naho mu bagabo amakipe azaba yageze ku mukino wa nyuma akazahatana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium, kandi nta mukino w’umwanya wa gatatu uteganyijwe.
Mu makipe y’icyiciro cya mbere, iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020 aho ryegukanywe na APR FC, nyuma yo kurusha amanota Police FC, Mukura VS na Kiyovu Sports dore ko ryari ryakinwe mu buryo bwo kubara amanota.
/B_ART_COM>