Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri iki Cyumweru.
Ni umukino amakipe yombi yatangiriye umukino ku rwego rwo hejuru nta nimwe irusha indi cyane. APR FC yari yabanjemo abakinnyi badasanzwe bakina barimo Rwabuhihi Placide wari mu bwugarizi hamwe na Banga Bindjeme Salomon,Kategaya Elia, Ndikumana Danny ,Soulei Sanda mushya na Bizimana Yannick watahaga izamu.
Ku munota wa gatandatu APR FC yazamukanye umupira yihuta maze Ndikumana Danny ageze mu rubuga rw’amahina ashyirwa hasi na Nduwayo Valeur, umusifuzi Dushimimana Eric atanga penaliti. Uyu mupira n’ubundi watewe na Ndikumana ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC.
Musanze FC nubwo yari itsinzwe igitego yagoye Ikipe ya APR FC dore ibifashijwemo na Kokoete Udo, Solomon Adeyinka yageraga kenshi imbere y’izamu rya APR FC ryari ririmo Pavelh Ndzila.Iyi kipe yashoboraga kubona igitego ku munota wa 18 ubwo kapiteni wayo Ntijyinama Patrick yateraga ishoti rikomeye ariko umunyezamu akarishyira muri koruneri.Amakipe yombi yakomeje gusatira ariko Musanze FC ikomeza gushaka igitego cyo kwishyura cyane igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri Musanze FC yakinnye umukino mwiza cyane kurusha Ikipe ya APR FC dore yanagitangiye isatira cyane.Musanze FC ku munota wa 60 yasimbuje ikuramo Bertrand Ebode ashyiramo ishyiramo Tuyisenge Pacifique mu gihe APR FC yakuyemo Kategaya Elie, Soulei Sanda na Ndikumana Danny ishyiramo Mugisha Gilbert, Shaiboub Eldin na Kwitonda Alain bita Bacca.
Ku munota wa 68 Musanze FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Solomon Adeyinka ariko umusifuzi wo ku ruhande Umutesi Alice avuga ko umupira utagiye mu izamu dore ko winjiye inshundura zigacika ukarenga inguma. Abakinnyi ba Musanze FC bahise bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga ntibongere gukina gusa nyuma y’ibiganiro byabereye hanze y’ikibuga no kureba ku mashusho iki gitego cyemejwe umukino urakomeza.
Musanze FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ari nako ihusha uburyo bwinshi bwakurwagamo n’umunyezamu Pavelh Ndzila. Nubwo yarushwaga ariko APR FC nayo yakomezaga gushaka igitego cya kabiri harimo n’uburyo bwabonetse ku munota wa 95 ubwo Mugisha Gilbert yari agejeje umupira mu rubuga rw’amahina ariko birangira Muhire Anicet bita Gasongo awumukuye umukino urangira ari batera penaliti.
APR FC ibifashijwe n’umunyezamu Pavelh Ndzila wakuyemo penaliti ebyiri yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari itsinze Musanze FC yari yakinnye neza penaliti 4-2.
APR FC niyo iheruka kweguka iki gikombe mu 2020 ubwo irushanwa ryaherukaga gukinwa.