HEROES CUP 2025:APR yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 ihita igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari 2025 izahuramo na Police FC nayo yasezereye Rayon Sports.

Ni umukino waranzwe no gukinira hagati cyane kw’amakipe yombi, igice cya mbere kiza kurangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ku munota wa 55, Mugisha Gilbert yahinduye umupira usanga Lamine Bah uwuteye mu izamu uvamo, awusubijemo ujya hejuru, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yemeza ko myugariro wa AS Kigali yawukuyemo n’ukuboko, atanga penaliti. Iterwa na Denis Omedi, APR iba ibonye igitego cya mbere.

Ku munota wa 80, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya 2 ku mupira w’umuterekano ahana ikosa Benedata Janvier yakoreye Dushimimana Olivier (Muzungu). akiniwe nabi na hafi y’urubuga rw’amahina mu ruhande.

Mu minota ya nyuma y’umukino, APR yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira mwiza Dushimimana Olivier yahinduriye mu rubuga rw’amahina, usanga Tuyisenge Arsene awuteye mu izamu, Cuzuzo Aime Gael ayukuramo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo