Heroes Cup 2019: Rayon Sports yatsinze Etincelles, Caleb asezera abafana (AMAFOTO)

Ibitego bya Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb byafashije ikipe ya Rayon Sports gutangira neza mu irushanwa ry’Intwari 2019, itsinda Etincelles ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’iminota ine ibanza yihariwe n’umunyezamu wa Etincelles wavurwaga ubwo yakinirwaga nabi, Manzi Thierry yahannye ikosa ryari rikorewe kuri Sefu inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ujya mu biganza bya Nsengimana Dominique wahise awutera imbere uzamukanwa na Akayezu Jean Bosco ateye ishoti umupira ufatwa neza na Mazimpaka Andre.

Umunya-Ghana Michael Sarpong yahagurukije abafana bari i Nyamirambo ku munota wa 15 gusa w’umukino ubwo ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Bukuru Christophe, yatsindishaga umutwe ku burangare bw’abakinnyi ba Etincelles. Nyuma y’iminota mike kandi, Iradukunda Eric ‘Radu’ yifatiye icyemezo azamuka ku ruhande rw’iburyo acenga, ahindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, uhura na Caleb wakinishije umutwe ku bw’amahirwe ya Etincelles ugonga izamu ujya hanze.

Iyi minota yari iryoheye ijisho kuba baje kureba umukino dore ko Etincelles yanyuzagamo ikima Rayon Sports umupira ndetse ikarema uburyo bushobora kuyiteza ibibazo, aho ku ikosa Manzi Thierry yakoreye kuri Ngabo Mucyo Fred, Etincelles bashoboraga gufungura amazamu umupira ukagarurwa na ba myugariro ba Rayon Sports. Mumbele Saiba Claude yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, Habimana Hussein abyitwaramo neza amukuraho umupira mbere y’uko Turatsinze Hertier agerageza ishoti ryanyuze hejuru kure y’izamu.

Etincelles bavuye mu karuhuko bahagaze neza, bongera kwiharira umupira ndetse Niyibizi Ramadhan yabonye uburyo bwashoboraga gufasha ikipe ye kwishyura ubwo yaterekerwaga na Mumbele, akinjirana ubwugarizi burimo Manzi Thierry, gusa ateye ishoti umupira ujya mu biganza bya Mazimpaka Andre.

Rayon Sports babonye uburyo bubiri burimo coup-franc yatewe na Caleb umupira ugonga urukuta mu gihe ahagana mu minota ya 70, Etincelles FC na bo babonye uburyo nk’ubu, Turatsinze Hertier ateye ishoti rikomeye rijya hirya gato y’izamu rya Rayon Sports. Kwinjira mu kibuga kwa Mugisha Gilbert wasimbuye Mugisha Francois, byatumye Sefu asubira inyuma gato akina ateganye na Donkor, Bukuru ajya imbere yabo maze bahererekanya neza, ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 75 ubwo Donkor Prosper yahinduraga umupira Caleb awutereka neza mu izamu. 2-0! Caleb wifuzwa n’amakipe atandukanye yo hanze, yapepeye abafana ba Rayon Sports asa n’ubasezera ndetse umukino urangiye atanga imyambaro.

Etincelles FC: Nsengiyumva Dominique, Mumbele Saiba Claude (c), Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaka, Tuyisenge Hakim, Turatsinze Hertier, Niyibizi Ramadhan (Uwimana Gulaib 51’), Djuma Iddi, Ngabo Mucyo Fred, Nduwimana Michel (Hatungimana Yannick 88’), Hakizimana Abdoul Karim.

Umutoza: Nduhirabandi Abdoul Karim ‘Coka’

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Mugisha Francois ‘Master’ (Mugisha Gilbert), Bukuru Christophe (Ndayisenga Kevin 85’), Donkor Prosper, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Bimenyimana Bonfils Caleb na Michael Sarpong.

Umutoza: Roberto Oliveira.

Umusifuzi: Mulindangabo Moise.

Gahunda y’igikombe cy’Intwari 2019


Tariki 26 Mutarama 2019 (Stade de Kigali)

  • APR FC 0-1 AS Kigali
  • Rayon Sports 2-0 Etincelles

Tariki 29 Mutarama 2019 (Stade de Kigali)

  • Etincelles FC vs APR FC (15h30)
  • AS Kigali vs Rayon Sports (18h00)

Tariki 1 Gashyantare 2019 (Stade Amahoro)

  • AS Kigali vs Etincelles FC (15h30)
  • APR FC vs Rayon Sports (18h00)

Sefu yasanze Sarpong bishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports

Michael Sarpong ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gufungura amazamu hakiri kare

Sarpong ahanganiye umupira na Hakizimana Abdoul Kalim wa Etincelles

Caleb ntiyoroheye abakinnyi ba Etincelles muri uyu mukino

Caleb yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira mwiza wari uhinduwe na Sarpong

Caleb yasezeye ku bafana mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Latvia mu ikipe ya Riga FC, aho azerekeza muri ubu burayi bw’amajyaruguru kuwa Mbere


AMAFOTO: Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa

    GOOD LUCKY to our boy caleb in a new team.

    - 27/01/2019 - 07:16
  • Habimana

    Bayobozi bacu dukunda? Guha amahirwe abakinnyi bakajya kuzamura urwego rwabo sibibi? Gusa namwe hari amakosa mudukorera nkatwe abafana. Nk’ubu dutangiye gukinira igikombe kintwari? None Caleb arasezeye. Kuki atajyenda aruko amaze gukina imikino yose y’iki gikombe? Buri gikombe cyose mugomba kugiha agaciro? Nitukibura bizatubabaza kuko muzaba mwaretse rutahizamu akagenda kandi yashoboraga kwihangana bitewe n’uko iminsi ari mike yo kugikinira?

    - 27/01/2019 - 09:45
Tanga Igitekerezo