Hategekimana Bonaventure bakunda kwita Gangi, wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, ATRACO FC n’ayandi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.
Gangi yaguye mu bitaro bya Kabutare aho yari arwariye. Urupfu rwe rwamenyekaniye rimwe n’urwa Katauti Hamad wari umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba barakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Hategekimana Bonaventure Gangi, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi yari maranye igihe.Ubu burwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bwatangiye ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi barakibaga, ndetse ubwo burwayi bukaba ari nabwo bwatumye tariki 2 Gashyantare 2017 atangaza ko ahagaritse umupira w’amaguru.
Gangi yarwariye igihe kinini mu bitaro bya Gisenyi ariko yabanje kurwarira no mu bitaro bya Musanze ari naho yabanje kurwarira, cyane ko ubusanzwe yari amaze igihe akinira ikipe ya Musanze FC mbere y’uko afatwa n’uburwayi. Nyuma yaho abantu benshi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru baramusuye barimo na Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo, Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida wa FERWAFA, abasifuzi, abakinnyi, abafana n’abandi banyuranye.
Gangi yaje koroherwa ndetse ava mu bitaro. Mu minsi yashize nibwo yongeye kuremba, ajyanwa mu bitaro bya Kabutare ari naho yaguye.
Gangi ubusanzwe akomoka i Gisenyi mu karere ka Rubavu, ariko yakundaga kuba mu Mujyi wa Kigali. Asize w’umwana umwe ariko ntiyari akibana na nyina w’uwo mwana kuko batandukanye. Yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.
didock
ninkuru yakababaro,,,,,,,,,,,,Imana imweze
######
imana imwakire mubayo