Abashinzwe ubukangurambaga mu ikipe ya APR FC bamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gukomeza kongera abafana ba APR FC bahereye mu bakiri bato muri gahunda bise ’Zana umwana wacu kuri Stade’.
Ubu ni uburyo bwatangijwe n’abagize komite y’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali. Ni uburyo bazakora bakangurira ababyeyi bose bafite abana bagejeje igihe cyo kujya kuri Stade kujya banyuzamo bakabazana ku mikino ya APR FC mu rwego rwo kubakundisha ikipe.
Gatete Thomson uri mu batangije ubu bukangurambaga akaba anashinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabwiye Rwandamagazine.com ko inzira weretse umwana burya ngo ariyo akuriramo, bityo ko nibatangira gukundisha abana ikipe, bazakura ariyo iri mu maraso.
Ati " Buriya icyo utoje umwana akura aricyo kimurimo. Umwana w’imyaka hagati y’itanu n’icumi, utangiye kumuzana kuri Stade umukundisha APR FC, mu myaka 5 cyangwa 10 azaba ari umukunzi wayo kurusha uwayimenye akuze cyangwa wayikunze amaze gukura."
Ba ambasaderi beza
Gatete Thomson kandi avuga ko kuba abana baba bakiri mu mashuri, iyo bavuye ku mupira ngo basubira ku ishuri babara inkuru z’ikipe nziza babonye bityo bakaba ba Ambasaderi beza.
Ati " Uzi umwana waje ku mukino muri week end , agasubira ku ishuri ku wa mbere ? Inkuru aba agenda abara ni izerekeye ikipe nziza yabonye (APR FC) akayiratira abandi bana nabo bakaba bazasaba ababyeyi babo kujya babajyana kuri Stade kureba iyo APR FC. Wa mwana umwe atubera ambasaderi mwiza cyane bityo bikazadufasha ko abafana bacu bazikuba inshuro ibihumbi mu myaka mike iri imbere."
Kwica inyoni nyinshi ukoresheje ibuye rimwe
Rukaka Steven, Visi Perezida w’abafana ku rwego rw’Umujyi wa Kigali we avuga ko iyi gahunda yo kuzana umwana we kuri Stade we yayitangiye kera kandi abona igira umumaro urenze gukundisha umwana ikipe.
Ati " Iyo adafite amasomo, nkamuzana kuri Stade, uretse kumukundisha ikipe nanjye nihebeye, binatuma anyisanzuraho, urukundo hagati yanjye na we rukarenga uko rwari rusanzwe (Bonding Time), bikanatuma yidagadura (Entertainment), kugira byinshi ahigira haba mu gukunda Siporo ndetse no kumenya uko uwo mukino ukinwa, kumenyana na bagenzi be bahahuriye,..."
Yunzemo ati " Aba bana tuzana kuri Stade nibo bayobozi b’ejo. Akuze akunda siporo, urumva ko ejo bitazagorana ko ayikundisha n’abo azayobora cyangwa se na we bikaba byazamuviramo kuba umukinnyi w’igihangange igihugu kizagenderaho kuko aba yabashije kuza kwirebera abakinnyi akunda cyangwa yumva cyangwa akabona mu itangazamakuru."
Gatete Thomson yavuze ko ubu bagiye gutangira ubu bukangurambaga babinyujije muri za Fan clubs zitandukanye za APR FC ndetse no mu itangazamakuru kugira ngo bageze ubu butumwa ku bafana bose ba APR FC.
’Zana umwana wacu kuri Stade’ ngo ni uburyo buzatuma abana bakura bakunda APR FC bakanayikundisha bagenzi babo
I bumoso hari Gatete Thomson ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali, i buryo ni Rukaka Steven, Visi Perezida w’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali
Uretse gukunda ikipe umubyeyi we yamuzanye gufana, umwana wageze kuri stade agira umwanya mwiza wo kwidagadura
Rukaka Steven avuga ko kuva yatangira kuzana umwana we kuri Stade, uretse gukunda APR FC ngo byanatumye urukundo rusanzwe hagati y’umwana n’umubyeyi rurushaho kwiyongera
Ubu buryo ngo butuma umwana akura abasha kubona amaso mu yandi abakinnyi akunda bikaba byamukundisha umukino cyane, atazanawukina akawukundisha abandi
Ibyishimo ikipe yabo ibaha ngo bagomba kuzana abana babo nabo bikabageraho
Uri i buryo ni Salama, umuyobozi wa Zone 1 ya APR FC....aha yari yazanye umukobwa we kuri Stade, anamujyana ku cyicaro gikuru cya APR FC guterura igikombe,... Na we avuga ko ubu bukangurambaga yabushimye cyane ari nayo mpamvu yabwitabiriye mu bambere
Abakunzi ba APR FC bakomeye cyane b’ejo hazaza batangiye kuzanwa kuri Stade
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>