’System’ zigira ibibazo ku munsi w’umukino, amafaranga yaba anyerezwa kuri za Stade n’ibindi bijyanye no kwishyuza ku mikino niyo ngingo yibanzweho cyane mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 hateranye inama y’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ari nabo bagize abanyamuryango ba Rwanda Premier League. Ni inama yabereye ku Kicukiro muri Nobleza Hotel.
Ni inama yibanze ku ngingo nyinshi ariko iyafashe umwanya munini ni iyerekeranye n’amafaranga aturuka ku icuruzwa ry’amatike.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yagaragaje ko yaba yibwa amafaranga kuyinjira ku kibuga ndetse yanandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA ayibimenyesha.
Ubwo iki kibazo cyagarukwagaho, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bo nka Rayon bagiranye ikibazo na kompanyi ishinzwe kwishyuza amafaranga kuri Stade UrID Technologies ndetse avuga ko bari basabye ko haboneka izindi zajya zikora aka kazi, bagahitamo ibanogeye.
UrID Technologies yisobanuye...’Nta bushobozi dufite bwo gukuraho amafaranga yageze muri ’system’
Mugisha Sam ukuriye ishami ry’ubucuruzi muri UrID Technologies ari nayo ishinzwe kwishyura amatike y’abinjira muri Stade ku mikino, yafashe umwanya asobanura neza uko bakora n’ibibazo bakunda guhura nabyo.
Yavuze ko imbogamizi ya mbere bahura nayo ari uko abafana benshi bishyura amatike yo kwinjira kuri Stade bakoresheje akanyenyeri (USSD) nyamara ngo hari uburyo bugera kuri 4 umufana yakoresha akagura itike: Uburyo bw’akanyenyeri, gukoresha Application ya Urid Tech., gukoresha urubuga rwabo (website) cyangwa se gukoresha uburyo bwa Whatsapp.
Sam yavuze ko kuba abantu bose bahurira ku buryo bumwe ari byo bijya biteza ikibazo, system ikavaho kuko baba binjiriyeho icyarimwe kandi mu gihe kimwe. Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ubwo buryo butandukanye abe aribwo bazajya bakoresha.
Ku bijyanye no kuba amafaranga yinjira kuri Stade yakwibwa kandi yamaze kugera muri ’System’ yavuze ko bidashoboka kuko ngo iyo umuntu yishyuye binyura muri kompanyi zirenze imwe bityo bo ko nta bubasha bwo kuba bayakuraho.
Ati " Iyo umuntu aguze itike, akoresha uburyo butandukanye. Ashobora gukoresha MTN mobile Money, Airtel Money, amakarita ya Visa, cyangwa ubundi buryo. Ni ukuvuga ko amafaranga adahita aza iwacu ako kanya, ahubwo iyo umukino urangiye, tureba raporo y’uko amafaranga yinjiye n’ibigo yagiyemo, tukabandikira tuyabasaba, hanyuma akaza iwacu, tukabona kuyaha amakipe."
Yunzemo ati " Hari uwari wambajije niba system yerekanye ko umukino wavuyemo Miliyoni 10 FRW, ko wenda bwacya yagabanutse akaba nka Miliyoni 7 FRW. Namubwiye ko ukurikije iyo nzira anyuramo, tudafite ubushobozi bwo kuyakuraho."
Bigenda bite ngo Stade ibe igaragara ko yuzuye ariko hakavamo amafaranga make ?
Mu gusubiza iki kibazo, Sam Mugisha yavuze ko bakoze inyigo bagendeye kuri Stade ya Kigali Pele iri i Nyamirambo. Yavuze ko mu kugurisha amatike baba batagomba kurenza abantu 7000. Muri abo ngo 65% ni abicara ahasanzwe hose, 27% bakicara ahatwikiriye, 7% bakicara muri VIP naho 1% bakicara muri VVIP.
Yavuze ko mu mafaranga 100 (100 FRW) yinjiye muri stade, 65 aba avuye mu bicaye ahasanzwe hose (ari nabo baba bafite itike ya make), 27 akava mu bicaye ahatwikiriye, 7 akava muri VIP naho ifaranga 1 rikava muri VVIP (ari nabo baba bafite itike ya menshi).
Sam yavuze ko ukurikije iyi mibare, VIP na VVIP ariho hantu hagakwiriye kwinjiriza menshi ikipe ariko ngo imbogamizi bahura nayo ikomeye ni abantu binjirira ubuntu muri icyo gice.
Ati " Hari amakipe twagiye tubyereka, tukabereka ko kuba ahakinjiye amafaranga menshi ariho binjiriza abantu ubuntu, bigabanya cyane amafaranga yinjira kuri Stade. Nka Juvenal yatubera umuhamya, hari umukino bishyuje ibihumbi 5000 ahasigaye hose kandi wavuyemo amafaranga menshi kuko hariya hasigaye hose buriya niho gice gifite umubare munini."
Yavuze ko abantu binjirizwa ubuntu bajya banateza ikindi kibazo, ngo ugasanga umuntu yishuye itike ya 50.000 FRW akaza akabura aho yicara kuko imyanya myinshi iba irimo abatishyuye, ikintu yemeza ko kiri kwica ubucuruzi bw’amakipe ariko nabo bikabagiraho ingaruka kuko hari ubwo urebye n’amaso aba abona mu cyubahiro huzuye, akaba yakeka ko biri bujyane n’amafaranga ari bwinjire nyamara atariko biri.
APR FC yarabihinduye
Ubwo Sam yari agarutse ku bantu baba ari benshi mu cyubahiro ariko batishyuye, Chairman wa APR FC, Col. Karasira Richard yahise afata ijambo, avuga ko nko kuri icyo, bo bicaye basanga iwabo mu ikipe hari icyo kibazo, bityo bakaba barakoze impinduka.
Ati " Twakoze imibare, dusanga mu mafaranga twinjiza, ava muri VIP ni 4%, naho muri VVIP twinjiza 1%. Twasanze iwacu ariho hava ikibazo kandi niba amafaranga yinjiye ku kibuga agabanutse, bigira n’ingaruka kuyo FERWAFA igomba kubona."
Yunzemo ati " Tugabanye telefone z’abantu bahamagara bashaka kwinjirira ubuntu kuko amafaranga ava ku kibuga agira kinini afasha ikipe."
Ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu
Niyitanga Desire, Perezida wa Gicumbi FC akaba ari no mu buyobozi bwa Rwanda Premier League we yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu bityo ko hari uwarikoresha agakora ku nyungu ze bikaba byanakwitirirwa kompanyi yishyuza. Yasabye Sam Mugisha kujya iwabo muri kompanyi bakisuzuma bakareba niba hose ibintu binoze uko babyifuza.
Niyitanga Desire yagize ati " Ririya koranabuhanga mukoresha rikoreshwa n’abantu, usuzuma amatike na we ni umuntu kandi ashobora no gukora mu nyungu ze bikaba byabitirirwa kandi mutamutumye. Muzasuzume murebe niba ibintu bikorwa uko mwabipanze."
Ibi byanashimangiwe na Hadji Youssuf Mudaheranwa ukuriye Rwanda Premier League. Yavuze ko niba hari ibibazo bigaragazwa n’abanyamuryango ubwo hari impamvu yabyo bityo ko Urid Technologies ikwiriye kugira ibyo ihindura mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira.
Hadji Youssuf yashimangiye ko amakipe ahenda bityo ko umupira utakabaye ukireberwa ubuntu muri iki gihe kuko icyo Rwanda Premier League yaziye ari ukurushaho kunoza ubucuruzi bw’umupira bityo abawurimo bakaba bawungukiramo byisumbuyeho ugereranyije n’uko byagendaga.
’Dutegereje ikoranabuhanga ryisumbuyeho, aho imiryango yifungura’
Sam Mugisha yavuze ko babizi ko kuba hari aho bakoresha abantu bishobora guteza ikibazo ariko ngo nabo bafite ikoranabuhanga ngo ryazifashishwa igihe hakoreshejwe ikoranabuhanga ryisumbuyeho ku ma stades.
Ati " Nk’i Huye twashatse gukoresha uburyo bwo kuba umuntu yaza akerekana itike umuryango ukifungura bitabaye ngombwa ko hahagarara umuntu ariko twasanze uwahubatse atari yarabiteganyije, asabwa kuba yabyongeramo. Imiryango yifungura nta muntu ubigizemo uruhare uhahagaze, naryo ryadufasha cyane."
Bigenda bite ngo umukino ube ugiye gutangira , System yishyurirwaho iveho ?
Kuri iki kibazo cyari kibajijwe na Gahigi Jean Claude , Perezida wa Bugesera FC, Sam Mugisha yasubije ko ari ikibazo bagize muri ’Saison’ ishize bitewe n’aho bakorera ’Hosting’(abababikira ububiko). Yavuze ko iyo kompamyi bakorana, bagitangira gukora, itari isanzwe imenyereye kwita ku bantu benshi nk’abaza kuri stade n’ibindi birori bishyuzamo, ariko ngo ubu barahinduye ari nayo mpamvu iki kibazo ntakigeze kibaho mu mikino ibanza ya shampiyona.
Yijeje amakipe ko mu gihe ikibazo nk’iki cyakongera kubaho, amakipe yajya akoresha akanyenyeri kayo aho kugira ngo ahabwe umuntu ku giti cye uwo ariwe wese.
Ati " Ubu iki kibazo kibayeho, twanzuye ko amafaranga yajya ashyirwa ku kanyenyeri k’ikipe aho gushyirwa kuri telefone y’umuntu ku giti cye, umunyamabanga cyangwa undi uwo ariwe wese kuko ari naho hashobora kuva icyuho ."
Yashimiye Rayon Sports
Mu gusoza, Sam Mugisha yashimiye ikipe ya Rayon Sports kuba ariyo kipe iborohereza cyane mu kazi kugeza no kuba bafite abantu bishyuye amatike y’umwaka, ibyo we avuga ko biri mu bibafasha gukora imibare neza. Yavuze ko impungenge iyi kipe yagaragaje bazazigaho ndetse nayo bakicarana bakagirana ibiganiro byafasha mu kurushaho kuzamura imikoranire.
Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf niwe wayoboye iyi nama
Mvukiyehe Juvenal nyiri Addax FC akaba no mu buyobozi bwa Rwanda Premier League
Chairman wa APR FC, Col. Karasira Richard akaba no muyobozi bwa Rwanda Premier League
Mugisha Sam ushinzwe ubucuruzi muri kompanyi ya UrID Technologies niwe wasobanuye imikorere yabo, anasubiza ibibazo binyuranye abanyamuryango ba Rwanda Premier League bafite
I bumoso hari Isaac ushinzwe ikoranabuhanga muri UrID Technologies, naho i buryo hari Nkurunziza Emmanuel, umuyobozi muri UrID Technologies
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bagiranye ikibazo na UrID Technologies
Umunyamabanga wa Rwanda Premier League, Gahigi Jean Claude akaba wa Perezida wa Bugesera FC
Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike uri no mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League
Sam Mugisha yavuze ko abakoresha ikoranabuhanga muri buri kipe baba bafite uburyo binjira muri system bakareba uko imibare iri kugenda ku mikino yabo
Ngo hari uburyo 4 butandukanye umuntu yaguramo itike ari nabwo bagiye gukangurira abantu aho kugira ngo ku mikino ikomeye bakoreshe bumwe bitume ’System’ ivaho kuko bayinjiriyemo rimwe mu gihe kimwe
Desire Niyitanga uyobora Gicumbi FC akaba no mu buyobozi bwa Rwanda Premier League, yasabye UrID Technologies kugenzura inguni zose kuko ngo ikoranabuhanga bakoresha rikoreshwa n’abantu bityo ko umuntu ku giti cye yakora mu nyungu ze agasiga icyasha kompanyi
Ni ingingo yamaze umwanya munini iganirwaho. Ufite ijambo ni Rwamuhizi Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC wari uyihagarariye muri iyi nama
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE