Hari abazacumbika mu bindi bihugu! Ni gute igihugu gito nka Qatar kizacumbikira abasaga miliyoni mu Gikombe cy’Isi?

Qatar igiye kuba igihugu gito cyakiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru, yitezweho kwakira abashyitsi batari bake bazitabira iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 20 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

Iki gihugu cyo mu kigobe cy’Abarabu cyiteze ko abafana basaga miliyoni bazerekeza i Doha mu gihe cy’Igikombe cy’Isi; abo bakaba bangana na 37% bya miliyoni 2,7 z’abagituye. Qatar ifite ubuso bwa metero kare 11,571 hafi yo kungana na Jamaica.

Ibihugu biheruka kwakira Igikombe cy’Isi byagiye bihura n’ihurizo ry’amacumbi kubera umubare munini w’abafana babigannye. Kuba Qatar ari nto hari ibyiza byabyo ariko imbogamizi zishobora kuba nyinshi kurushaho.

Kuri ubu, hari amakuru avuga ko ibiciro byatangiye kuzamuka ndetse amacumbi yatangiye kuba ikibazo. Nk’urugero, hari amazu 21 agaragara ko akodeshwa ku rubuga rwa Booking.com ariko mu majoro atatu ya mbere, ibiciro bikaba byaravuye ku 1000$ (asaga miliyoni 1 Frw) bigatumbagira kuri bihumbi 51$ (hafi miliyoni 53 Frw).

Ibi ntabwo ari bishya ariko. Raporo zo mu 2006 zigaragaza ko ibiciro bya hoteli byazamutse i Berlin na Frankfurt ubwo u Budage bwari bwakiriye iri rushanwa. Ibiciro byazamutse kandi no mu 2010 ubwo hari hatahiwe Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe serivisi muri Qatar (SCDL) yabwiye CNN ko intego yabo ari ugushaka uburyo abafana bazitabira Igikombe cy’Isi babona ibyo bifuza ku biciro byiza.

Ati “Dukorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo amacumbi y’ubwoko bwose azaboneke ku biciro bishoboka.”

Ibihugu byakira Igikombe cy’Isi bikunze guhanga udushya mu buryo bwo gufasha abana kubona aho baba ndetse na Qatar ntiyatanzwe.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brésil, abatuye mu duce tw’ubucucike n’akajagari bafunguriye imiryango ba mukerarugendo, bakodesha uburiri, ibyumba ndetse n’inzu zose. Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bahisemo kuba muri za ‘motel’ ubundi Abanya-Brésil basohokeragamo.

Mu buryo Qatar yateganyije ku buryo ishobora gucumbikira abafana miliyoni izakira harimo:

Gushyira ubwato bunini ku nyanja

Ubwato bubiri bunini buhenze buzashyirwa ku cyambu cya Doha mu gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi. Hagati yabwo, bufite ‘piscine’ icyenda, ibyumba 3898, utubari 45 n’uburiro 10. Ibindi bizaba bihari ni ibyumba bya ‘massage’, ibibuga bya Tennis n’umucanga.

Hazaba kandi hari ‘salon de coiffure’ ndetse bizajya bisaba iminota 10 gusa kugera rwagati muri Doha.

Byitezwe ko ibyumba bizaba biri hagati ya 605$ (ibihumbi 600 Frw) na 2779$ (hafi miliyoni 3 Frw) ku ijoro. Bukaba ari bwo buryo buhendutse ugereranyije n’ubundi kuko hazajya haba harimo amafunguro ya mu gitondo.

Kuba muri ‘Appartement’

Ikigo cya Qatar Accomodation Agency gishinzwe ibijyanye n’amacumbi mu Gikombe cy’Isi cyihaye intego yo gutegura ibyumba biri hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 130 mu gihe kingana n’iminsi 28 irushanwa rizamara.

Hari gukorwa urutonde rujyanye n’ibyifuzo by’abagura amatike, kuva ku nzu y’icyumba kimwe kugera ku ifite ibyumba bitandatu byo kuryamamo. Ibiciro bizaba biri hagati ya 84$ (hafi ibihumbi 85 Frw) na 875$ (hafi ibihumbi 900 Frw) ku ijoro. Byinshi muri byo byegereye ku muhanda ndetse amazu menshi azaba afite ibikoni, imashini zifura, pisine na ‘gym’.

Hari imidugudu y’abafana

Qatar iteganya kandi ko abafite amatike bazaba bashobora gukodesha ahiswe “fan-villages” cyangwa se mu midugudu y’abafana ku madola 207 (hafi ibihumbi 215 Frw) ku ijoro. Icyumba kizajya kiba kirimo ‘kettle’, firigo n’amacupa abiri y’amazi ku munsi. Bizaba biri mu nkengero za Doha, ibiri kure biri mu bilometero 40 uvuye ku kibuga cy’indege.

Ubundi buryo ni ukuba mu mahema ya “Bedouin-style tents” nk’uko abarabu bakunze kubaho mu butayu.

Ubu buryo ntiburashyirwa ku rubuga rwemewe rugurishyirizwaho uburyo bwo gucumbikamo ariko umuyobozi ubishinzwe, Omar Al-Jaber, yavuze ko bateganya amahema 1000 mu butayu mu gihe cy’irushanwa, 200 muri yo ari ku rwego ruhenze. Azaba afite uburyo bwo kurinda abantu ubukonje bwo mu butayu mu ijoro no kwicwa n’icyocyere mu bushyuhe bwa mu gitondo.

Ubwa nyuma ni ugushakira amacumbi mu bihugu bituranyi bya Qatar ku buryo abafana bazajya batega indege bagiye ku mikino, yarangira bagasubira mu bihugu bacumbitsemo.

Muri Gicurasi, Sosiyete y’Indege ya Qatar Airways yatangaje ko yagiranye ubufatanye n’ibindi bigo byo mu gace igihugu kirimo ku buryo hashobora kubaho igendo zisaga 160 ku munsi kandi ku biciro byiza mu bice bya Dubai (UAE), Jeddah (Arabie Saoudite), Kuwait (Kuwait), Muscat (Oman) na Riyadh (Arabie Saoudite).

Hashobora kandi kwifashishwa imodoka hagati y’imijyi ya Riyadh, Dubai na Abu Dhabi kuko ingendo ziri munsi y’amasaha arindwi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo