Handball:U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika

Ikipe y’igihugu y’u ya Handball yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika ibitego 36-25 bya Zambia isoza ku mwanya wa 3 mu itsinda A.

Uyu munsi ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Handball kimaze iminsi kibera mu Misiri muri Cairo Stadium.

Muri Gymnase ya 2, u Rwanda rwakinnye na Zambia zihatanira umwanya wa 3, ni nyuma y’uko zombi zatsinzwe imikino ya DR Congo na Cape Verde.

Ikipe ya 3 muri itsinda ikaba yari ifite amahirwe yo guhura n’ikipe ya 4 mu itsinda C muri ’President Cup’ igikombe gihatanirwa n’amakipe atarabashije kugera muri 1/4, ni mu gihe ikipe ya kane izahura n’iya 3 mu itsinda C.

Umukino watangiye amakipe yombi afungana cyane aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 3 gitsinzwe na Zambia.

Kuva icyo gihe Zambia yagiye igenda imbere y’u Rwanda kugeza ku munota wa 10 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kujya imbere ifite ibitego 6-4.

Binyuze mu basore b’u Rwanda nka Mbesutunguwe, Kubwimana na Yves babyaje umusaruro amahirwe babonye, byatumye u Rwanda rukomeza kugenda imbere ya Zambia ndetse ruzamura ikinyuranyo cy’ibitego, amakipe ajya kuruhuka, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 18-12.

Abasore b’u Rwanda bakaba mu gice cya kabiri bihagazeho bakomeza kongera ikinyuranyo cy’ibitego, umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 36-25.

Mbesutunguwe Samuel wafashije cyane u Rwanda muri uyu mukino akaba yatowe nk’umukinnyi w’umukino akaba ari na we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino.

Ndayisaba Etienne w’u Rwanda na Syakwayi Prichard wa Zambia buri umwe akaba yatsinze ibitego 7.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda n’aho Zambia isoza ku mwanya wa nyuma ni mu gihe Cape Verde na DR Congo zigiye gukina zishakamo uyobora itsinda.

U Rwanda muri President Cup rukaba ruzahura na Ganon yabaye iya nyuma mu itsinda C n’aho Zambia ihure na Libya yabaye iya 3.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo