Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 18 n’iy’Abatarengeje imyaka 20 zamenye amatsinda zizaba ziherereyemo mu Gikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 Kanama n’iya 6 Nzeri 2022 mu byiciro byombi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2022, ni bwo ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” giherereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje imyaka 18 byose bizabera mu Rwanda.
Ni amarushanwa azitabirwa n’ibihugu icyenda muri buri cyiciro, bikaba ari nabwo bwa mbere aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu byinshi.
Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 kigiye kuba ku nshuro ya 29 hagati ya tariki ya 20 n’iya 28 Kanama 2022, kizitabirwa n’u Rwanda ruzakira, Misiri, Algérie, Maroc, Centrafrique, Angola, Libya, Congo na Tunisia.
Tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu yasize Itsinda A rizaba rigizwe na Tunisia, Maroc, Angola, u Rwanda na Centrafrique.
Itsinda B rigizwe na Misiri, Algerie, Congo na Libya.
Ikipe y’u Rwanda izatozwa na IP Ntabanganyimana Antoine nk’umutoza mukuru uzaba wungirijwe na Mudaharishema Sylvestre.
Mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18 kizaba ku nshuro ya 18 hagati ya tariki ya 29 Kanama n’iya 6 Nzeri 2022, hazitabira u Rwanda ruzakira irushanwa, Maroc, Libya, Congo, Misiri, Uganda, u Burundi, Madagascar na Algérie.
Tombola yagaragaje ko Itsinda A rizaba rigizwe na Maroc, Congo, Libya na Uganda mu gihe Itsinda B ririmo Misiri, Algérie, Madagascar, u Rwanda n’u Burundi.
Muri iki cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 18, Ikipe y’Igihugu izatozwa na Bagirishya Anaclet yungirijwe na Ngarambe François-Xavier.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya ½, mu gihe andi azakina imikino ya ‘Classement’ [guhatanira imyanya], aho mu itsinda ririmo amakipe atanu, iya gatanu izahita iba iya 9 idakinnye ‘Classement’.
Inkuru bifitanye isano: FERWAHAND yasobanuye aho ibikorwa birimo kwakira Igikombe cya Afurika cya U-18 na U-20 bigeze
/B_ART_COM>