Igikombe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye cya IHF Trophy itsinze Uganda i Nairobi muri Kenya cyazengurukijwe Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022.
Ku wa Gatandatu i Nairobi muri Kenya hasojwe irushanwa ryahuzaga ibihugu birindwi bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V) mu batarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20.
Mu batarengeje imyaka 20 ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe itsinze igihugu cya Uganda ku bitego 39 kuri 37.
Mu batarengeje imyaka 18, igikombe cyatwawe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma ibitego 40-37.
Kuri uyu wa Mbere nibwo ibi bikombe byombi byazengurutse Umujyi wa Kigali nyuma y’uko bari bavuye muri Kenya.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahagararira Zone V ku gikombe cyo ku rwego rwa Afurika kizabera muri Guinea mu kwezi kwa 12/2022.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>