Hamida wahoze akundana na Rwatubyaye yitabye Imana

Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Amakuru y’urupfu rwa Hamida, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, atangajwe n’umuvandimwe we wari umaze iminsi amurwaje.

Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, bivugwa ko yaguye muri Indonesia ari naho yabaga.

Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, umuryango, inshuti n’abavavandimwe, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu mumusengere.”

Hamida yari aherutse gutangaza ko arembye bikomeye, ndetse yanatakaje amaraso menshi aho atanabashaga gutambuka.

Hamida kandi yaboneyeho guhishura ko arwaye Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ndetse na Infenction y’ibihaha.

Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Indonesia. Mu 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera, icyakora mu minsi ishize Rwatubyaye yemeje ko iby’urukundo rwe na Hamida byarangiye, ndetse batakiri kumwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo