Uwizeye Valentine ukinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi mu cyiciro cy’abagore na Hakizimana Félicien ukina ku giti cye, ni bo begukanye Irushanwa ‘Rwamagana Duathlon National Champioship’ ryakinwe ku ntera ireshya na kilometero 27 ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukwakira 2022.
Iri Rushanwa ryari rigarutse mu Karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka hafi irindwi, kuko ryaherukaga kuhakinirwa mu 2015.
Abasiganwa baturutse mu makipe atandukanye arimo; Ikipe ya Cercle Sportid de Karongi, Ikipe ya Kigali, Gicumbi Green Triathlon Club, abakinnyi bakinnye bakomoka i Rwamagana ndetse n’abakinnye ku giti cyabo ni bo basignwe.
Uretse icyiciro cy’abagabo n’abagore, iri rushanwa kandi ryanitabiriwe n’abakinnyi bakuze ‘Age Group’, kuko hagaragayemo umukinnyi wakinnye afite imyaka irenga 50 y’amavuko.
Iyi ntera ireshya na lilometero 27 na metero 500, abakinnyi bayisiganwe bahereye ku Cyicaro cya Polisi i Rwamagana, banyura umuhanda werekeza ahasuzumirwa ibinyabiziga, bafata umuhanda munini Rwamagana-Kigali, bageze imbere gato ya Gare y’Akarere ka Rwamagana bakomeje inzira yerekeza ahazwi nko mu Cyarabu, bagaruka aho batangiriye.
Ku ikubitiro, aba bakinnyi basiganywe Kilometero 5 (5Km), iyi ntera bakaba bayinyuzemo inshuro ebyiri (2). Basoje gusiganwa ku maguru, berekeje muri iyi nzira n’ubundi bakoresheje amagare, aha bakaba bahazengurutse inshuro umunani (8), aha bakaba bari basoje kilometero 20 (20Km).
Nyuma yo gusoza izi nshuro Umunani (8), basoreje ku rugendo rureshya na kilometero 2,5 (2,5km), ari nawo muzenguruko wa nyuma wasoje iri Rushanwa.Nyuma yo gusiganwa iyi ntera, Hakizimana Felicien mu cyiciro cy’abagabo niwe wegukanye iri rushanwa nyuma yo gusiga bagenzi be akoresheje Isaha imwe, Iminota 11 n’Amasegonda 20.
Uyu, yakurikiwe na Iradukunda Eric waje ku mwanya wa kabiri (2) na Tuyisenge Samuel waje ku mwanya wa gatatu (3), aba bombi bakaba bakinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi.
Iradukunda Eric yakoresheje igihe gihwanye n’Isaha imwe, Iminota 13 n’Amasegonda 40. Mu gihe Tuyisenge Samuel yakoresheje Isaha imwe, Iminota 13 n’Amasegonda 43.
Mu cyiciro cy’abagore, iri rushanwa ryegukanywe na Uwizeye Valentine ukinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, nyuma yo gukoresha igihe gihwanye n’isaha imwe, iminota 22 n’Amasegonda 3. Yakurikiwe na Nyirarukundo Rosette nawe ukinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, wakoresheje igihe gihwanye n’isaha imwe, iminota 24 n’amasegonda 46.
Uyu Nyirarukundo, akaba ariwe wari wegukanye Irushanwa ‘Gicumbi Duathlon Challenge’ ryakinwe mu Kwezi gushize.Naho umwanya wa Gatatu, wegukanywe na Mutimukeye Saidate, wakoresheje Isaha imwe, n’Iminota 25.Uretse aba bakinnyi bakinnye mu kiciro cy’abanyamwuga, hanahembwe abakinnyi bakinnye nk’abatarabigize umwuga ‘Amateurs’.
Aha, Nkubiri Boniface w’imyaka 52 y’Amavuko, Nizeyimana Eric ukinira Ikipe ya Gicumbi na Bikorimana Theoneste wa Rwamagana bahembwe nk’abakinnyi bagaragaje guhatana, n’ubwo bakoresheje amagare Atari aya kinyamwuga. Gusa, bakanguriwe ko mu Marushanwa akurikira, bazayitabira bakoresheje Amagare ajyanye n’igihe. Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa mu kiciro cy’abagabo,
Hakizimana Felicien yagize ati ”Iri Rushanwa ryari rikomeye, gusa, imyitozo nakoze iritegura ndetse n’imbaraga nakoresheje byamfashije kuryegukana. Intego mfite muri uyu Mwaka, ngiye gukaza imyitozo mu buryo budasanzwe, kuburyo Shampiyona Nyafurika iteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu mu Kwezi gutaha ‘Ugushyingo’ ntagihindutse, nzayitabira kandi nkayegukana”.
Uwizeye Valentine wahigitse bagenzi be mu kiciro cy’abagore, we yagize ati ”Nshimishijwe no kwegukana iri Rushanwa nyuma y’inshuro zitari nke mba uwa kabiri”.“Imyitozo nari imaze igihe nkora, no gusenga Imana nkayizera, byamfashije gutsinda bagenzi banjye”.“Ngiye gukarishya imyitozo, bityo uko Imana izagenda ibimfashamo nzegukane n’andi Marushanwa ari imbere”.
Mbaraga Alexis, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, agaruka kuri iri rushanwa mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati ”Iyo Irushanwa ryakinwe rigasozwa hatabayemo kirogoya, ku ruhande rw’Ishyirahamwe bivuze byinshi. Uretse ibi, twishimiye umubare utari muto w’abari n’abategarugoli witabiriye, byatweretse ko akazi kari gukorwa mu kubakangurira kwitabira iyi mikino gashimishije. Kuba umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yemeye ko iyi mikino igiye gushyirwa mu y’imbere aka Karere gasanzwe kitaho, ibi nabyo byadukoze ku mutima”.
Asoza yagize ati”Ubwitabire nk’ubu, iteka bushyira igitutu ku Ishyirahamwe, iyi abakinnyi bitabiriye ari benshi, bikomeza kutwereka ko dufite byinshi byo gukora kugirango uyu mukino ugere ku rwego tuwifuzaho”.
“Umutima wanjye uranezerewe, ndetse by’umwihariko ndashimira abaturage batari bacye b’Akarere ka Rwamagana bakurikiye iri rushanwa yaba aho rwatangiriye, mu mihanda aho ryanyuze ndeste n’aho ryasorejwe. Batweretse ko batwishimiye, natwe turabizeza ko bitazongera gufata indi myaka ingana gutya tutaragaruka, ahubwo tuzaza vuba”.
Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana wari umushyitsi mukuru muri iri rushanwa, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati ”Ndashima imikoranire ntamakemwa iri hagati y’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda n’Akarere ka Rwamagana. Ureste Icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora imikino nk’iyi ntiyongere gukinwa, ariko ubwo cyacishije macye turizeza abaturage bacu ko bazongera kuribona vuba kuko ridufasha kubasusurutsa”.
Yakomeje agira ati “Akarere kacu kagiye gushyira imbaraga mu bakiri bato bakina uyu mukino, bityo mu minsi iri imbere tuzagire abakinnyi bakomeje baduserukira, ndetse banaserukire Igihugu nk’uko u Rwanda rwifuza kugira Siporo itunga abayikora kandi ikaninjiriza Igihugu Ubukungu”.
Tariki ya 1 Ukwakira ivuze byinshi mu mateka y’u Rwanda kuko hashize myaka 32 izari Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi zitangije urugamba rwari rugamije Kubohora Igihugu, urugamba zatsinze nyuma y’imyaka ine.
‘Rwamagana Duathlon National Champioship yongeye gukinwa nyuma y’igihe kinini cyari gishize
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis
Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje gukomeza gushyigikira uyu mukino
/B_ART_COM>