Hakizimana Muhadjiri wavugwaga muri Rayon Sports, yasubiye muri Asia

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri uri gusoza amasezerano muri Police FC ndetse akaba yifuzwaga n’amakipe arimo Rayon Sports, yamaze kumvikana n’Ikipe ya AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

Hakizimana yari yasinye umwaka umwe muri Police FC yagezemo muri Nyakanga 2021 ndetse amakuru yo hafi y’inshuti ze avuga ko umwaka w’imikino kuri we warangiranye n’umukino wa Bugesera FC yabonyemo ikarita itukura.

Kuri ubu, uyu mukinnyi wavugwaga muri Rayon Sports, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ku byangombwa akiniraho, yari amaze mu Rwanda imyaka ibiri yakiniyemo AS Kigali na Police FC nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje muri Asia nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo