Abasifuzi babiri mpuzamahanga, Hakizimana Louis wari uwo hagati na Hakizimana Ambroise wari uwo ku ruhande, basezeye ku mugaragaro umwuga wo gusifura.
Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Kamena 2022, ni bwo Hakizimana Louis wasifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro AS Kigali yatsinzemo APR FC igitego 1-0, na mugenzi we, Hakizimana Ambroise, basezeye kuri uyu mwuga.
Hakizimana Louis yari umusifuzi wo hagati kuva mu 2006 mu gihe yagizwe umusifuzi mpuzamahanga wemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu 2012.
Uyu mugabo wasifuye Igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019, nta mikino myinshi ikomeye yasifuye muri uyu mwaka, uretse uyu wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’uwo Kiyovu Sports yanganyijemo ubusa ku busa na APR FC muri Shampiyona.
Amakuru avuga ko hagati ya Rulisa Patience na Ngabonziza Jean Paul bashobora kuvamo umwe usimbura Hakizimana Louis.
Mugenzi we, Hakizimana Ambroise wasifuraga ku ruhande, yabikoraga kuva mu 1996 mu gihe yagizwe mpuzamahanga kuva mu 2010 kugeza mu 2021 ubwo we na Ndagijimana Théogène basimbuzwaga Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, yakundaga guhabwa inshinga za komiseri ku mikino itandukanye.
Abandi basifuzi bo mu Rwanda bari baje gushyigikira aba bagabo bombi bafatanyaga mu mwuga wo gusifura, bafite icyapa kigira kiti "Mwatubereye intangarugero, twabigiyeho byinshi. Mwarakoze."
/B_ART_COM>