Hakizimana Félicien yegukanye Huye Duathlon Sprint (AMAFOTO)

Kuri uyu wa 6 habaye irushanwa rya Triathlon ryiswe "Huye Duathlon Sprint Challenge" ryegukanywe na Hakizimana Félicien uherutse no kwegukana " Nyanza Culture Duathlon Challenge", naho mu kiciro cy’abari n’abategarugori hiyandikishije umukinnyi umwe Miss Uwihiriwe Casimir Yassipi Ari na we wahembwe mu bagore.

Ni irushanwa ryitabiriwe kandi n’abasheshe akanguhe barangajwe imbere na Mbaraga Alexis uyobora federation nyarwanda ya Triahlon.Umwanya wa mbere wa muri iki kiciro watwawe na Nkubiri Boniface.

Rukundo Augustin ufite ubumuga na we yitabiriye iri rushanwa agenerwa igihembo cyihariye.Uyu mukinnyi wacitse akaboko kamwe yagenewe ibihumbi makumyabiri by’amanyarwanda.

Abakinnyi bazengurukaga mu Mujyi wa Huye mu mikino ibiri muri itatu igize umukino wa Triathlon , kwiruka no gusiganwa ku igare kuko ministeri ya sports itarakomorera federation igice cyo koga.

Abakinnyi batangiriye ku gice cyo gusiganwa n’amaguru ibilometero 5 byatangiriye
kuri stade ya Huye - Hotel Galileo -Petit Seminaire - Urwibutso -rond point ya faucon- Akarere ka Huye- bagasubira kuri stade Huye , bagahita bafata igare gusiganwa ibilometero 20.

Ugusiganwa Ibi bilometero nabyo byatangiriraga kuri Stade Huye isoko rya Huye- mu cyarabu - Iprc Huye- ku bitaro( Chub) - Barthos hotel bagakata bazamuka Ecobank- EER -Casa hotel- Ibis hotel- Akarere ka Huye bagasubira kuri stade Huye.

Iyi nzira ireshya n’ibilometero 5 abakinnyi bayizengurutse inshuro 4 aribyo bihwanye n’ibilometero 20Km.

Igice cyasoje ni ugusiganwa n ’amaguru intera ireshya n’ibometero 2.5.

Iki gice cya nyuma nacyo cyabarwaga guhera kuri stade Huye- Akarere ka Huye - Faucon - Hotel- Ibis ’Rond point ugana Gisagara, abakinnyi bagasubira kuri stade Ari naho basoreje .

Hakizimana Félicien wabaye uwa mbere yahembwe ibihumbi Mirongo itanu. Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore wo kuri Base mu karere ka Rulindo ahembwe nyuma yo kwegukana igihembo nk’iki mu kwezi gushize mu karere ka Nyanza .

Yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 55, amasegonda 5 n’ibice 71.

Hakizimana Félicien yabwiye itangazamakuru ko yaje gusiganwa yaritoje neza nyuma yo gutsinda irushanwa rya Nyanza.

Ati" Naje naritoje neza, nubwo na bagenzi banjye bitoje, muri njye nari nifitiye icyizere nk’uheruka kwegukana irushanwa riheruka ".

Ku mwanya wa kabiri yakurikiiwe na Ngendahayo Gervais wahembwe ibihumbi 40, yakoresheje iminota 56’19"02.

Ku mwanya wa gatatu haje Gashayija J Claude wakoresheje 1h42"02.

Miss Uwihiriwe Casimir Yasipi , umukobwa rukumbi wasiganwe nawe yahembwe ibihumbi 50 nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota53, amasegonda 8 n’ibice 82.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda ubwo yabaga igisonga cya mbere muri 2019 yavuze ko iri rushanwa ari irya kabiri yitabiriye nyuma y’irya Nyagatare , akanashishikariza abakobwa bagenzi be kwitabira sports.

Ati" Nkanjye ku giti cyanjye bintera imbaraga , sports ni ubuzima, imfasha mu kuruhuka no kugira ubuzima bwiza, ibanga ni uguhozaho nkaba naboneraho n’umwanya wo gushishikariza abakobwa bagenzi banjye kumva ko nabo bashobora kubikora mu gihe bafite uwo mutima w’ubushake, ariko imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa muri federation kugirango bashakashake abo bakobwa nanjye mbonye abo nshobora kubwira ngo tujyane mu myitozo nabikora".

Uruhande rw’ubuyobozi, Perezida wa federation ya Triathlon Mbaraga Alexis yavuze ko iri rushanwa rya "Huye Duathlon Sprint Challenge " naryo bifuza kurigira mpuzamahanga.

Mbaraga avuga ko hasigaye amarushanwa atatu ubundi bagasoza umwaka w’imikino muri trithlon .

Amarushanwa asigaye ni irizabera I Gicumbi mu kwezi gutaha, I Rubavu n’i Kigali.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciatta yavuze ko iri rushanwa rivuze ikintu kinini cyane ku karere.

Ati" Bivuze ikintu gikomeye cyane , ni hahandi, umunye-Huye wese agaragarizwa ikizere n’amahirwe yo kongera kwishima kuko tumaze igihe muri corona umuntu atazi ko ibintu bagaruka ariko ngirango ni intangiriro, icyo twifuza mu karere ni uko bitahagarara n’izindi sports zose zikaboneka kuko abanye-Huye bakeneye ikintu cyongera kubasusurutsa ,cyongera kubereka ko ubuzima bukomeza kandi sports ni ubuzima kandi ababitegura turafatanya mu bikorwa byose bikenerwa ku karere birakorwa.

Iri rushanwa ribaye nyuma y’icyumweru federation ya triathlon yongereye amasezerano y’ubufatanye na Bralirwa binyure uri coca cola.

U Rwanda kandi ruritegura kuzakira inama ya za Federation za triathlon zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa " FRATRI".

Abaterankunga batandukanye bashyigikira Duathlon na Triathlon muri rusange

Babanje guhabwa amabwiriza y’irushanwa

Miss Yassipi niwe mukobwa wasiganwe gusa

Abaterankunga batandukanye n’abayobozi bo mu Karere ka Huye bitabiriye iri siganwa

Kanyamahanga Jean Claude bita Kanyizo wa Radio 1 na TV1 abwira ab’i Kigali uko Duathlon IRI kugenda i Huye

Nyuma yo kwegukana irushanwa riheruka kubera mu karere ka Nyanza, Hakizimana yanegukanye iry’i Huye

Mbaraga Alexis, Perezida w’Ishyirahamwe rya Thiathlon na we yasiganwe

Hakizimana na Miss Yassipi nibo begukanye ibihembo bikuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo