Ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) igiye gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Ni ibihembo biteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ibere muri Kigali Serena Hotel.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024 ni bwo hatangajwe abahataniye ibi bihembo.
Muri rusange Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na Gorilla Games bazahemba ibyiciro 16, birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Gutora bikaba bizakorerwa kuri website ya Gorilla Games aho amajwi azaba afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo azaba afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.
Abatsinze ibitego byinshi
Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe azahabwa igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bazakigabana buri umwe azahabwa miliyoni n’igice.
Umutoza w’umwaka
Thierry Froger (APR FC)
Sosthene Habimana (Musanze FC)
Ahfamia Lofti ( Mukura VS)
Umukinnyi w’umwaka
Jean Bosco Ruboneka (APR FC)
Ani Elijah (Bugesera FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Umunyezamu w’umwaka
Pavelh Ndzila (APR FC)
Nicolas Ssebwato (Mukura VS)
Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports)
Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)
Elie Iradukunda (2006) - Mukura VS
Pascal Iradukunda (2005) - Rayon Sports
Daniel Muhoza (2006) - Etoile del’Est
Igitego cy’umwaka
Arsene Tuyisenge / Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports
Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines)
Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)
Umukinnyi w’umwaka mu bagore
Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi
Umutoza w’umwaka w’umugore
Umusifuzi w’umwaka w’umugabo
Umusifuzi w’umwaka w’umugore
Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo
Sam Karenzi (Fine FM)
Reagan Rugaju (RBA)
Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
Claude Hitimana (Radio10)
Aime Niyibizi (Fine FM)
Thierry Kayishema (RBA)
Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM
Rugangura Axel (RBA)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore
Rigoga Ruth (RBA)
Adelaide Ishimwe (TV10)
Clarisse Uwimana (B&B Kigali FM)
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka)
Urubuga rw’Imikino (RBA)
Urukiko (Radio10)
Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Sports Plateau (B&B FM)
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka
Kickoff (RBA)
Bench ya Siporo (Isibo TV)
Zoom Sports (TV10)
I Sports (Ishusho TV)
Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka
IGIHE
INYARWANDA
ISIMBI
The New Times
RWANDA MAGAZINE
Augustin Bigirimana ukuriye itangazamakuru muri Rwanda Premier League niwe wari MC muri iki kiganiro n’itangazamakuru
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa yavuze ko ibi bihembo bizatuma harushaho kubaho guhatana cyane haba ku makipe n’abakinnyi ku giti cyabo
Joseph Nshimye ushinzwe iyamamazabikorwa muri Gorilla Games
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>