Hadji yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo muri Rayon Sports

Rutahizamu unyura ku mpande Iraguha Hadji yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi k’ Ugushyingo muri Rayon Sports ahigitse Paul Were na Ndekwe Felix bari bagihataniye.

Iraguha yahembwe mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 mu Nzove , umuhango wahuriranye no gutaha ikibuga gishya ku mugaragaro ndetse no kumurika ikipe y’abagore.

Ni igihembo yashyikirijwe na Nizeyimana Mugabo Olivier, Perezida wa Ferwafa wari waje muri uyu muhango wahuriranye n’ibikorwa byinshi.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert na we yamushyikirije ibindi biherekeza iki gihembo.

Iraguha Hadji yahawe iki gihembo nyuma yo gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu kwezi k’Ugushyingo (ku mukino wa Sunrise FC ndetse na Espoir, hiyongereyeho Penaliti yakoreweho ku mukino wa Kiyovu Sports).

Iraguha yahawe igihembo giherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol, ndetse n’imyambaro y’ikipe.

Icy’ukwezi gushize cyari cyegukanywe na myugariro Ndizeye Samuel.

Ibihembo by’umukinnyi mwiza w’ukwezi byaherukaga gutangwa muri Rayon sports mu mwaka wa 2018-2019 ubwo byatangwaga na March Generation Fan Club.

Iraguha Hadji yaje muri Rayon Sports avuye muri Rutsiro FC. Yazamukiye muri Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu. Yayivuyemo ajya muri Marine FC. Yanakiniye Etoile de l’Est, yavuyemo ajya muri Rutsiro FC.

Hadji ubwo yahamagarwaga ngo ashyikirizwe igihembo cye

Perezida wa Ferwafa niwe wakimushyikirije

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nabo bamusabye gukomerezaho

Khalim ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol akanaba ashinzwe kwita kuri Rayon Sports na we yasabye Hadji gukomerezaho


Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports na we yaje gushimira umusore we

Claude Muhawenimana ukuriye abafana

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo