Gutungurana gukomeye mu Amavubi azakina na Sudani

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi 25 azifashisha mu mikino ya gicuti na Sudani mu cyumweru gitaha.

Iyi mikino ibiri ya gicuti ikaba izabera yose mu Rwanda kuri Stade Regional i Nyamirambo tariki ya 17 na 19 Nzeri 2022.

Muri aba bakinnyi bakinnyi bahamagawe hakaba habaye gutungurana aho nk’umukinnyi Manzi Thierry umaze amezi arenga 3 nta kipe ndetse na Djihad Bizimana utarakinira ikipe ye KMSK Deinze muri uyu mwaka w’imikino aho akorera imyitozo mu bana bahamagawe.

Ni ikipe yagaragayemo umukinnyi umwe mushya, uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael.

Yongeye guhamagara kandi Gerard Bi Goua Gohou wa Aktobe FC yo mu Kazakhstan ukomoka muri Coté d’Ivoire, umaze iminsi yaremeye gukinira u Rwanda.

Yahamagaye kandi Ishimwe Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Glen Habimana ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg bose bari mu ikipe y’igihugu iheruka gukina umukino wa gicuti na Guinea muri Maroc.

Biteganyijwe ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagomba gutangira umwiherero tariki ya 14 Ugushyingo 2022 aho uzabera Saint Famille.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo