Green Team yatsinze Gikundiro Forever, zizamukana mu Itsinda (Amafoto)

Ikipe ya Gikundiro Forever FC yatsinzwe na Green Team FC ibitego 3-1 mu mukino wa gatatu, izamuka ari iya kabiri mu Itsinda A ry’irushanwa ry’abakanyujijeho.

Gikundiro Forever ifite abakinnyi bakanyujijeho muri Rayon Sports, yagiye gukina uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena ku wa Gatanu yaramaze kwizera kurenga itsinda.

Green Team irimo Ngabo Albert wamenyekanye cyane mu makipe arimo Rayon Sports na APR FC, ni yo yafunguye amazamu ariko Gikundiro Forever iza kwishyura muri iyo minota 45.

Igice cya kabiri ni cyo cyabaye itandukiro kuko Green Team yakibonye ibitego bibiri byayifashije gutsinda umukino kuri 3-1.

Green Team yazamutse ari iya imbere mu Itsinda A n’amanota atandatu, iyanganya na Gikundiro Forever na yo yatsinze imikino ibiri.

Mu yindi mikino yabaye muri iri tsinda, AC Bakunda yanganyije na Technicien FC ubusa ku busa muri ‘Derbie ya Gikondo’, naho Akadege FC inyagira ikipe y’Abafana ba Liverpool ibitego 6-1.

Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi mikino yaryo yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022, yahagaze iminsi 10 kubera inama ya CHOGM, mu gihe yongeye gusubukurwa ku wa Gatanu, tariki 1 Nyakanga 2022.

Ibibuga biri kwifashishwa ni Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Mumena Stadium, UTEXRWA na Nzove kuri Skol ahasanzwe habera imyitozo ya Rayon Sports. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

11 Grean Team yabanje mu kibuga

11 Gikundiro Forever FC yabanje mu kibuga

AMAFOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo