Gorilla FC yihanije Gasogi United biyikura mu kaga (Amafoto)

Gorilla FC yiyongereye icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatanu.

Muri uyu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gorilla FC yabonye ibitego bibiri bibanza hakiri kare.

Mohammed Camara yafunguye amazamu ku munota wa munani naho Iradukunda Siméon atsinda icya kabiri ku munota wa 19.

Habura umunota umwe ngo 45 y’igice cya mbere irangire, Malipangou Christian Théodore uhagaze neza muri iyi minsi, yishyuye igitego kimwe ku ruhande rwa Gasogi United.

Gorilla FC yahawe ikarita itukura ya Byukusenge Jean Michel wakiniye nabi Kaneza Augustin, yizeye gutsinda uyu mukino ubwo Hesbon Rutonesha yinjizaga igitego cya gatatu ku munota wa 69.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gorilla FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere kuko yagize amanota 24 ku mwanya wa 11.

Kuri ubu, iyi kipe yambara ubururu iri hejuru y’umurongo utukura ho amanota ane nubwo andi makipe atarakina.

Gasogi United yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 26.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu wasize Espoir FC ifashe umwanya wa karindwi n’amanota 33 nyuma yo gutsindira Rutsiro FC i Rusizi ibitego 3-1.

Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi

Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf

Perezida wa Gasogi United, KNC, ku mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu

Bernard Makuza wabaye Minisiteri w’Intebe yarebye uyu mukino

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC

Abatoza b’Amavubi bari baje kureba niba hari abakinnyi bashobora kuzitabaza mu mikino iri imbere

Amafoto: Sendegeya Jules

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo