Gorilla FC yatsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 21

Kuri uyu wa mberee tariki 14 Werurwe 2022, ikipe ya Gorilla FC yatsindiye Musanze FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, wabonetsemo ibitego bitanu.

Gorilla FC yari yakiriye umukino, yafunguye amazamu ku munota wa 8’ w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Sindambiwe Protais.

Ku munota wa 23’ w’umukino, myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet ’Gasongo’ yatsinze igitego cyo kwishyurira Musanze FC.

Ku munota wa 40’, Irankunda Simeon wa Gorilla FC yaboneye ikipe ye igitego cya kabiri, bajya mu kiruhuko ari ibitego bibiri bya Gorilla FC kuri kimwe cya Musanze FC (2-1).

Uyu mukino wari ufunguye ku mpande zombi, aho amakipe yombi yari ashishikajwe no kubona ibitego kurusha kugarira.

Ku munota wa 76’ w’umukino, kapiteni wa Musanze FC, Nshimiyimana Imran yatsinze igitego cya kabiri cy’iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda, abafana bikoza mu bicu.

Mu minota 10 ya nyuma, amakipe yombi yakomeje gusatirana, bihira Gorilla FC yabonye igitego cya gatatu, ari nacyo cya nyuma mu mukino cyatsinzwe na rutahizamu Mohamed Bobo Camara ku munota wa 86.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gutsinda kwa Gorilla FC byayigumishije ku mwanya 15 n’amanota 18, aho irusha amanota 3 Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma, ikarushwa inota 1 na Etoile de l’est ya 14.

Gutsindwa kwa Musanze byo byayisubije inyuma ho umwanya umwe, igera ku mwanya wa 7. Imbere yayo hari Police FC banganya amanota 31, bagatandukanywa n’igitego kimwe mu byo bazigamye.

Inyuma ya Musanze FC ho hari Marine FC, iri ku mwanya wa 8 n’amanota 26.

Frank Ouna , umutoza mukuru wa Musanze FC

Imurora Japhet , Team Manager wa Musanze FC

11 Musanze FC yabanjemo: Ntaribi Steven, Niyitegeka Idrissa, Niyonkuru Had, Lulihoshi Heritier, Muhire Anicet, Habyarimana Eugene, Luke Wafula, Nshimiyimana Imran, Kwizera Luc, Habineza Ishaq na Harerimana Obed.

Umutoza: Frank Ouna

11 Gorilla FC yabanjemo: Mugisha Yves (GK), Nsengiyumva Samuel, Niyonkuru Amani, Nsengimana Richard, Nshimiyimana Emmanuel, Uwimana Emmanuel, Ikena Duru, Iradukunda Simeon, Sindambiwe Protais, Nshimiyimana Tharcisse na Adeaga Johnson.

Umutoza: Sogonya Hamissi

Gasongo niwe wishyuye icya mbere cya Musanze FC

Amran niwe wishyuriye Musanze FC icya 2

Tuyishimire Placide, perezida wa Musanze FC

Hadji Mudaheranwa , perezida wa Gorilla FC

Hon.Makuza Bernard nawe yarebye uyu mukino

KNC na we Ari mu barebye uyu mukino

Sam Karenzi wa Fine FM

Chantal, umunyamabanga w’Umusigire wa Musanze FC

Rtd, Rangira Bosco, Umuyobozi wa Police FC

Iminota ya nyuma abo muri Gorilla FC bayirebye umutima utari hamwe

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo