Ikipe ya Gorilla FC ikomeje imyitozo ikomeye yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni imyitozo ikomeje gukorera kuri IPRC Kicukiro aho isanzwe ikorera imyitozo. Kugeza ubu abakinnyi bayo bose bameze neza, nta mvune n’imwe iri muri iyi kipe.
Kwinjira muri uwo mukino uzatangira saa cyenda z’amanywa, ni 3000 FRW ahasanzwe hose, 10.000 FRW ahatwikiriye, 20.000 FRW muri VIP na 30.000 muri VVIP.
Umukino ubanza wa Shampiyona Gorilla yari yanganyije 1-1 na Etincelles FC i Rubavu, Rayon Sports yo yari yatsinze Gasogi United 2-1 kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa gishuti wahuje amakipe yombi mu ntangiriro za Kanama mu kwitegura itangira rya shampiyona, Gorilla FC na Rayon Sports zari zanganyije 1-1.
/B_ART_COM>