Gohou na Glen Habimana bakiniye Amavubi bwa mbere anganya na Guinée Équatoriale (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yanganyije n’iya Guinée Équatoriale ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Berrechid Stadium yo muri Maroc kuri uyu wa Gatanu, guhera saa Kumi n’ebyiri.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi asanzwe azi.

Ntwari Fiacre yabanje mu izamu mu gihe ba myugariro bane bari Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin bakinaga hagati mu gihe ubusatirizi bwari buyobowe na Kagere Meddie, Mugunga Yves na Rafael York.

Mu mpinduka zabaye mu gice cya kabiri harimo kwinjira mu kibuga kwa Gerard Gohou na Habimana Glen bakiniye u Rwanda bwa mbere aho basimbuye Mugunga Yves na Bizimana Djihad.

Abandi bagiyemo ni Nishimwe Blaise, Niyonzima Ally na Tuyisenge Arsène basimbuye Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Meddie Kagere naho Serumogo Ally asimbura Omborenga wavunitse.

U Rwanda ruzakina umukino utaha ku wa kabiri na St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na wo uzabera muri Maroc.

Amafoto : FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo