Gitinyiro Fan club ya APR FC yasaniye inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu mudugudu wa Byange, Akagali ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, ndetse banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023. Abagize iyi fan club bari basabye ubuyobozi bwa Mwulire ko bwabereka aho babanza gukorera umuganda mbere yo kujya gusura urwibutso.
Basabiye inzu Nsengimana Celestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’uko umuganda warangiye imirimo yose itarangiye, abafana ba APR FC bari bayobowe na Songa Mbele usanzwe akuriye ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri APR FC, yavuze ko bagiye gukusanya amafaranga akenewe ngo iyi nzu ikorerwa amasuku yose ndetse banagenere Nsengimana ibikoresho by’ibanze.
Nyuma yaho basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire.
Basobanuriwe uburyo Umusozi wa Mwulire ari hamwe mu haguye Abatutsi benshi ariko babanje kwirwanaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma abasirikare n’interahamwe barabatera tariki ya 18 Mata babanza kubateramo grenade n’amasasu.
Gitinyiro Fan club igizwe n’abanyamuryango 86. Iyobowe na Rutagambwa Prosper ariko we akaba atarabashije kuboneka muri ibi bikorwa kuko ari mu butumwa bw’akazi.
Babanje gukora umuganda ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Bahati Bonny, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu akaba umukunzi ukomeye wa APR FC na we yari yaherekeje Gitinyiro Fan Club
Semanyenzi wigeze kuyobora Gitinyiro Fan Club
Bamwubakiye n’ubwiherero
Kabange (i bumoso) waje ahagarariye Inkoramutima za APR FC aganira na Songambele ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri APR FC
Tupac, Kit Manager wa APR FC na we yari yitabiriye ibi bikorwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire Zamu Daniel yashimiye cyane Gitinyiro Fan Club
Kabange yavuze ko nk’Inkoramutima ahagarariye bagiye gukora ibishoboka ngo inzu ya Nsengimana Celestin yuzure neza ndetse ikorerwe n’amasuku yose
Abagize komite ya Gitinyiro Fan club basabanye n’abaturage bo muri uyu mudugudu
Abari bahagarariye izindi fan clubs zitandukanye bari muri iki gikorwa
Bahavuye bemeje ko abafana bose ba APR FC bagiye gushyira hamwe bakarangiza iyi nzu ndetse n’ibindi byangombwa byose akeneye
Umuryango wose bawuhaye imyambaro ya APR FC
Bony Bahati usanzwe wungirije umuyobozi w’abafana ba APR FC mu Burasirazuba yahaye impano mugenzi we Zamu Daniel y’umupira wa APR FC
Rtd Captain Gatashya Theogene ushinzwe imyitwarire muri Gitinyiro Fan club we yahaye impano ukuriye Ibuka mu Murenge wa Mwulire
Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire
Songa Mbele niwe wari uhagarariye APR FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE