Gisagara VC na UVC zegukanye Irushanwa ‘Memorial Rutsindura’

Ikipe ya Volleyball y’Akarere ka Gisagara ‘Gisagara Volleyball Club’ mu cyiciro cy’abagabo na United Volleyball Club ‘UVC’ mu bagore, kuri iki Cyumweru zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 18 Alphonse Rutsindura, wahoze ari Umwalimu w’Umuziki muri Seminaire ntoya yo ku Karubanda n’Umutoza w’uyu Mukino muri iyi Seminaire n’Ikipe y’Igihugu y’abagore, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Memorial Rutsindura ni irushanwa ngarukamwaka ryabaga ku nshuro yaryo ya 18 aho ibigo bitatu birimo IPRC Huye, Group na Petit Seminaire Virgo Fidelis (PSVF) ari byo byakiriye iyi mikino by’umwihariko ku wa Gatandatu, naho kuri iki Cyumweru imikno hafi ya yose yabereye mu kigo cya PSVF.

Imikino yatangiye kuri uyu wa 6 aho amakipe yari mu matsinda, mu byiciro byose byakinwe.

Kuri iki cyumweru mu bagore, UVC yatsinze RRA amaseti 3-0 naho APR WVC itsinda Ruhango amaseti 3-0. Ku mukino wa nyuma APR WVC yahuye na UVC, UVC itsinda APR WVC amaseti 3-1 ihita yegukana igikombe.

Mu bagabo, uyu munsi hakinwe umukino wa nyuma aho Gisagara VC yaje kwihorera kuri REG yaherukaga kuyitwara igikombe iyitsinda amaseti atatu kuri abiri. 25-21, 15-25, 25-17, 23-25 ,13-15

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, naho ntabwo ibintu byari byoroshye kuko ku mukino wa nyuma hongeye guhurira ibigo by’amashuri akunze guhangana cyane. Ishuri rya Callège du Christ Roi ryatsinze PSVF amaseti 3-2, umukino nawo wasabye kamarampaka.

Iyi mikino yaherukaga kuba mu 2019, ikipe ya UTB niyo yari ifite igikombe giheruka ubwo yari yatsinze REG VC ku mukino wa nyuma naho mu bagore RRA WVC niyo yari ibitse iki gikombe yegukanye itsinze UTB WVC.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Alphonse yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini, mu Iseminari, aba Umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, aba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore 1988-1990, yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya volleyball (FRVB) anaba n’umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu Iriza Alain, Izere Arsene na Icyeza Alida.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo